Gakenke – Umwarimu wo mu Karere ka Gakenke, yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa ihene z’inyibano.
Uyu mwarimu yigisha ku Ishuri Ryisumbuye ryo ku Mubuga, akaba atuye mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Gakenke, Akagari ka Buhata, mu Mudugudu wa Karambi.
Mu matungo yasanzwe iwe harimo ihene n’intama byari byibwe abaturage.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace NGirabakunzi, yabwiye UMUSEKE ko aya makuru y’uyu mwarimu bayamenye kandi barimo kuyakurikirana.
Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko ngo uriya mwarimu yaguraga amatungo, ariko abaturage baza gutaka ko bibwe bagiye gusaka basanga amatungo bibwe afitwe n’uriya mwarimu.
UMUSEKE kandi wamenye amakuru ko uriya mwarimu hashize igihe ahawe igihano cyo guhagarikwa mu kazi mu gihe cy’amezi atatu kubera imyitwarire mibi, n’ubu akaba yari akikirimo.
UMUSEKE.RW
