“Byicaga abantu kandi mwarabyemeye, izi nganda zimaze igihe” – Bahase ibibazo Minisitiri

Umwe mu baturage abaza Minisitiri ikizakorwa ku gihombe bamwe mu baranguye ziriya nzoga bagize

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique yagiranye inama n’abaturage bo mu Murenge wa Masaka, mu karere ka Kicukiro, agaruka ku bubi bw’ “ibiyoga by’ibikorano” byazonze ubuzima bw’abantu, umwe mu baturage yamubajije icyo bazakora ku gihombo bamwe bagize barangura inzoga leta yahaye ibyangombwa by’ubuziranenge.

Iyi nama yabaye mu rwego rw’Inteko z’Abaturage ziba kabiri mu kwezi, ku wa Kabiri.

Yabereye mu murenge wa Masaka, aho Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique ari kumwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel n’abandi bayobozi bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro mu rwego rwo kwegera abaturage no kubatega amatwi.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Samuel Dusengiyumva yashimiye abaturage ku ruhare rwabo mu gufasha Leta kugera ku ntego zayo.

Mu bibazo byabajijwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu harimo ikijyanye n’abashoye amafaranga barangura inziga leta ivuga ko zitujuje ubuziranenge, kandi ari yo yazihaye ibyangombwa byo gukora.

Mukagasana Eveline wabajije ikibazo yagize ati “Murebe nk’abantu, hari abantu bafashe amafaranga muri banki bararangura mubareba, barangije murabiteruye abo bantu murabashyira he?” [abaturage bakoma amashyi]

Minisitiri yahise amubaza ati “Nibura uremera ko ari bibi?” Umuturage ati “Ni bibi pe!” Minisitiri yungamo aramubaza ati “Kubera iki nawe wemera ko ari bibi?”

Umuturage arasubiza ati “Byicaga abantu kandi mwarabyemeye izi nganda zimaze igihe.” Minisitiri arongera akamubaza ati “Zica abantu gute se?”

Umuturage ati “Umuntu aragenda akazezengera, akazezengera, benshi bararaga mu muhanda ugasanga mu nivo (mu mufereji) abantu bararyamye.”

Uyu muturage avuga ko ziriya nzoga zari mbi ahubwo Leta yabimenye itinze.

Ku kibazo cy’aba bararanguye ziriya nzoga, Minisitiri avuga ko ukora igicuruzwa aba afite inshingano ku gicuruzwa yakoze, kandi ngo si mu Rwanda gusa, n’ahandi bibaho gukura ku isoko igicucuzwa kitujuje ubuziranenge.

Izo mpungenge ngo zizakurikiranwa ariko icyihutirwa ni ugukura ibicuruzwa ku isoko.

Umugabo wari muri iyi nama yavuze ko ashimira leta ko yasubije abagabo batanywa inzoga agaciro, kuko ngo bajyaga bicarara n’abagabo banywa inzoga bakumva ko utayinywa nta jambo afite.

Uyu muturage avuga ko leta yareba n’uburyo amatungo atwarwamo kuko ngo bishobora kugabanya ubuziranenge bw’ibizikomokaho, bikaba byagira n’ingaruka ku buzima.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu wakunze kwita ziriya nzoga “ibiyoga”, yavuze ko kunywa inzoga nyinshi bidakwiye kuba icyivugo, kandi ngo n’umuryango nyarwanda ntabwo uha agaciro umuntu wasabitswe n’inzoga.

Leta y’u Rwanda binyuze mu nzego zitandukanye zirimo iz’ubuzima, n’ubugenzuzi bw’ibiribwa n’imiti, n’ubuziranenge zahagurukiye inzoga “zitujuje ubuziranenge” zicibwa ku isoko, ndetse n’inganda zizikora zirenga 130 zimaze gufungwa.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana aherutse kuvuga ko inganda zikora inzoga zizwi nk’ibyuma mu Rwanda zirenga 200.

Leta yanakuye ku isoko ryo mu Rwanda inzoga 52 zatumizwaga mu mahanga.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *