Hatowe abayobozi ba Green Party muri Nemba na Ruhunde

Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) ryakomeje igikorwa cyo kwegereza ubuyobozi abarwanashyaka mu mirenge ya Nemba na Ruhunde y’akarere ka Burera, ahahuriye abarwanashyaka basaga 250 bo muri iyo mirenge yombi.

Umuyobozi w’Ishyaka mu karere ka Burera, Ingabire julienne, yatanze ikiganiro cyagarutse ku ruhare rw’abarwanashya mu kugaraza isura nziza y’Ishyaka.

Yanagarutse ku buvugizi ishyaka ryakoze, harimo kuvuganira abarimu bakongererwa umushahara, ubuvugizi ku musanzu w’ubwisungane mu kwivuza, n’ibindi.

Ingabire yasabye abarwanashya bo muri Nemba na Ruhunde gukomeza kugaragaza ibyiza bya Green Party, kandi bakaragwa no kuba intangarugero aho batuye, mbere yo kubibutsa kwimenyereza gukoresha imbuga nkoranyamba mu gasakaza amakuru n’ibyiza by’ishyaka.

Komiseri muri Komisiyo Y’Imiyoborere Myiza mu ishyaka, we yatanze ikiganiro ku ngengabitekerezo y’ishyaka ndetse n’intego zaryo.

Inama n’amahugurwa byasojwe n’amatora, aho abarwanashyaka bitoreye abayobozi ku rwego rw’umurenge muri Komite zirimo iy’ishyaka ku rwego rw’umurenge, Komite y’abagore na Komite y’urubyiruko; bose hamwe bakaba 33 kuri buri murenge.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *