Impamvu zatumye Fabio André atandukana na Tony FA

Ku wa 9 Kanama, ni bwo hamenyekanye amakuru ahamya ko Tony Football Excellence Program (Tony FA), umunya-Portugal Fabio André d’Almeida, yamaze gutandukana n’iyi kipe ifasha abato kugaragaza impano.

Ku Cyumweru, tariki ya 9 Kanama 2026, ni bwo ubuyobozi bwa Tony Football Excellence Program bwanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo bushimira uyu munya-Portugal.

Ni ubutumwa bugira buti, “Turashaka gushimira uwari Umuhuzabikorwa mu bya Tekinike, Fabio Almeida, ku kazi gakomeye yakoze muri uyu mwaka w’imikino. Ni ibihe bitazibagirana twagiranye na Fabio. Tunejejwe n’umuhate yagaragaje mu kuzamura impano z’abakinnyi bacu.”

N’ubwo hatatangajwe impamvu Fabio yatandukanye n’iri rerero rikomeye risanzwe urubyiruko rw’u Rwanda gukuza impano, amakuru avuga ko batandukanye bigizwemo uruhare n’uyu mutoza.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko Fabio André d’Almeida aherutse kujya gukura abakinnyi be ku ishuri bari mu bizami ngo baze gukora imyitozo, ubuyobozi bw’ikigo bigaho tutifuje gutangaza, bumutangira iyo raporo mu zindi nzego, maze bimugiraho ingaruka mbi zo gutanduna gutyo.

Bivugwa ko ubuyobozi bwe bwamenyeshejwe ko kubera ayo makosa yakoze, adakwiye kuguma muri ako kazi ndetse ko agomba guhita asubira iwabo, maze ubuyobozi bwe ntibwazuyaza bahita batandukana uko.

N’ubwo Fabio atakiri kumwe na Tony FA, ariko yasize hari abakinnyi babiri b’iri rerero boherejwe mu makipe y’i Burayi. Abo ni Rutikanga Nyatanyi Jean Luc wagiye muri FC Red Black Pfaffenthal y’i Luxembourg, na Mugisha Abdoul wagiye muri Hapoel Hadera FC yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Israël.

Mu gihe yari amaze ari muri iri rerero, yarifashije kwegukana Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 20 cy’uyu mwaka, ndetse ayihesha kuba iya kabiri muri Shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu, bituma izamuka muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri guhera mu mwaka w’imikino wa 2026-27.

Tony FA yahise itanga itangazo risaba abatoza babyifuza kandi bafite uburambe n’urukundo mu gutoza abana, gutanga ibaruwa isaba akazi n’ibyangombwa bigaragaza ko usaba ako kazi koko ari umutoza.

Fabio André d’Almeida ntakiri umutoza wa Tony FA
Tony FA izakina Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri guhera mu 2026-27
Umuyobozi wa Tony FA akunda kuba ari kumwe n’abana
Tony FA yageze muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri

UMUSEKE.RW

Share This Article