Igisirikare cy’u Rwanda n’icya Botswana byiyemeje kuzamura ubufatanye n’imikoranire

Gen MK MUBARAKH, ubwo yakiraraga Umugaba w’Ingabo za Botswana, Jenerali Mpho Churchill Mophuting

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Jenerali MK MUBARAKH, yakiriye Umugaba w’Ingabo za Botswana, Jenerali Mpho Churchill Mophuting uri mu Rwanda, abayobozi biyemeza gukomeza guteza imbere ubufatanye mu bya gisirikare.

Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’Ingabo za Botswana (BDF) zongeye gushimangira ubushake bwo kurushaho guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bya gisirikare, hibandwa by’umwihariko ku mahugurwa ya gisirikare no guteza imbere ubumenyi n’ubunyamwuga bw’abasirikare.

Ibi byashimangiwe ku wa Gatatu, ku Cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura, aho Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Jenerali MK MUBARAKH, yakiriye Umugaba w’Ingabo za Botswana, Jenerali Mpho Churchill Mophuting, uri mu Rwanda kugira ngo yitabire inama y’Itsinda ry’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo rishinzwe kurwanya ibyaha by’inyerezwa ry’amafaranga ya 2026.

Jenerali MUBARAKH yashimye intambwe imaze guterwa mu guteza imbere ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi, cyane binyuze mu guhanahana amahirwe yo guhugurwa mu bya gisirikare ku nzego zitandukanye.

Umugaba mukuru w’ingabo z’ u Rwanda yagaragaje ko aya mahirwe yafashije abasirikare b’impande zombi kurushaho gusobanukirwa inzego bakorera, gusangira ubunararibonye mu bikorwa bya gisirikare no gukomeza umubano mwiza w’ubunyamwuga.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda kandi yashimiye ishyirwaho rya Kaminuza y’Igihugu y’Ingabo z’u Rwanda (NDU-R), irimo Ishuri Rikuru ry’Ingabo z’u Rwanda (National Defence College Rwanda), bigiye gutangira gutanga amasomo muri uyu mwaka.

Yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye kwakira abasirikare b’Ingabo za Botswana muri izi nzego z’amashuri, mu rwego rwo kurushaho kwagura no kunoza ubufatanye mu mahugurwa ya gisirikare.

Jenerali MK MUBARAKH, aha impano Umugaba w’Ingabo za Botswana, Jenerali Mpho Churchill Mophuting
Ingabo z’u Rwanda n’iza Botswana ziyemeje kuzamura imikoranire cyane mu mahugurwa no gusangira ubundi bumenyi

IVOMO: MoD Website

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *