Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda [FRVB], ryatangaje ko amakipe umunani y’abagabo n’atandatu y’abagore, ari yo azitabira irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Irushanwa ry’uyu mwaka, biteganyijwe ko rizakinwa tariki ya 19 kugeza ku ya 21 Kamena ku kibuga cyo muri Petit Stade i Remera.
Ni irushanwa kandi rizaba ryitabiriwe n’amakipe yo mu bihugu nka Bénin, Uganda na Kenya.
Mu cyiciro cy’abagore, hazakitabira APR WVC, Kepler WVC, RRA WVC, Police WFC, KPA VC yo muri Kenya na KCB Nkumba VC yo muri Uganda.
Mu bagabo, hazitabira APR VC, Police VC, Gisagara VC, REG VC, RP-Ngoma, Finance VC yo muri Bénin, SKY VC yo muri Uganda na Kepler VC.

UMUSEKE.RW
