Baraka Choir, isanzwe ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Nyarugenge, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Nzajya Ndirimba’, ivuga ku rukundo rw’Imana rudacogora ku bizera Umwami Yesu.
Ni indirimbo yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Kamena 2026, itanga ubutumwa bukangurira abantu kutiheba, bibutswa ko bakundwa na Yesu.
Bagaragaza ko n’ubwo abizera baterwa na Satani kandi bagahura n’ibirushya byo ku isi, batazatsindwa kuko Yesu yababohoye akabagira abana b’Imana.
Bati: “Ibyabashaga kuzanyihebesha ntabwo nkibyitaho kuko nkundwa na Yesu.”
Baraka Choir ni korali yatangiye ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Paruwasi Nyarugenge, itangirana n’abaririmbyi 12, iririmbira mu cyumba cyo mu Cyahafi.
Nyuma abayobozi bababonyemo impano, bahise babazamura bajya kuririmbira Nyarugenge ku rusengero batangira gukora umurimo w’Imana bisanzuye noneho mu rusengero.
Icyo gihe, hari mu 1982 batangira bitwa Chorale Cyahafi, nyuma mu 1996 baza guhindura izina bitwa Baraka. Iyi korali ni iya kabiri muri korali umunani zibarizwa kuri uru rusengero, ubu ikaba ifite abaririmbyi barenga 100.
Baraka Choir ifite album enye kandi yakoze ibikorwa bitandukanye birimo gusura abarwayi muri CHUB no gusura imfungwa muri gereza za Nyamagabe, Muhanga na Kigali.
Mu gihe bamaze bakora umurimo w’Imana kandi, bakoze ibitaramo bikomeye bizenguruka igihugu no muri EAC.
Indirimbo nshya Baraka Choir iraboneka ku mbuga zinyuranye zumvikaniraho umuziki zirimo na YouTube ku muyoboro wabo witwa ‘Baraka Choir ADEPR Nyarugenge.’
Reba Hano indirimbo nshya ya Baraka Choir ya ADEPR Nyarugenge
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
