Ngarukiyintwali Jean de Dieu, uzwi nka Maitre Dodian mu muziki, aherutse gushinga studio yise ‘Global Music’ itunganya indirimbo z’abahanzi mu buryo bw’amajwi, iherereye muri Kimironko mu Karere ka Gasabo.
Yabwiye UMUSEKE ko igitekerezo cyo gushinga studio ye cyaturutse ku kuba yahendwaga no kubona aho yakorera indirimbo, bityo afata icyemezo cyo gukusanya ubushobozi agatangiza iye.
Ati: “Njye nakoze studio nihereyeho. Narebaga ukuntu bimpenda gukora indirimbo, mpitamo gukora izamfasha kandi ikanafasha bagenzi banjye twari duhuje ibibazo.”
Maitre Dodian yavuze ko, nk’umuhanzi, yakoze studio iri ku rwego rwiza ku buryo yizeye ko izajya ifasha abahanzi bose bazayigana.
Ati: “Ntabwo nari gukora studio ngo nisondeke. Dufite ibikoresho bigezweho kandi tuzi neza igikenewe ku isoko. Abahanzi bakwiye kutugana tukabakorera ibihangano biri ku rwego rwiza.”
Uyu muhanzi umaze imyaka isaga umunani akora umuziki avuga ko ubushobozi bwo kubaka studio ye yabukuye mu muziki.
Yabwiye UMUSEKE ko, usibye Producer Evydecks batangiranye muri iyi studio, kuri ubu yamaze gusinyisha Fazo Big Producer na Crack Beat, bose bakaba bari mu batunganya umuziki beza mu Rwanda.
Ku bijyanye no gufasha abandi bahanzi, Maitre Dodian yavuze ko mu minsi iri imbere ari bwo azatangaza amazina yabo.
Maitre Dodian azwi mu ndirimbo yakoranye n’abahanzi barimo Generous 44, Mr Kagame, Khalfan Govinda, Papa Cyangwe na Makanyaga Abdul. Azwi kandi muri Band yashinze, icuranga mu birori bitandukanye.


Reba indirimbo ya Maitre Dodian na Papa Cyangwe
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
