U Rwanda rwegukanye imidari myinshi muri FEASSA 2026

Bwa mbere mu mateka kuva u Rwanda rwatangira kwitabira Imikino ihuza Ibigo by’Amashuri yo muri Afurika y’i Burasirazuba, FEASSA Games, amakipe aruhagarariye yakoze amateka yo kwegukana imidali myinshi mu irushanwa ryabereye hanze y’igihugu.

Ibi rwabigezeho nyuma y’uko mu mikino yaberaga mu Mujyi wa Morogoro muri Tanzania kuva tariki ya 12 kugeza kuri uyu wa 22 Kanama 2026, amakipe y’u Rwanda yegukanye imidali 13 irimo itanu ya Zahabu, ibiri ya Feza n’itandatu y’Umuringa.

Muri iyi mikino yabaga ku nshuro ya 23, u Rwanda rwari rwajyanye abanyeshuri 243 bari baruhagarariye, bagabanyije mu makipe 20 akina Umupira w’amaguru, Basketball 5×5, Basketball 3×3, Handball, Table Tennis, Volleyball n’Imikino Ngororamubiri.

Abatarengeje imyaka 15 basize banditse amateka muri Tanzania.

Mu makipe atandatu y’abatarengeje imyaka 15 yitabiriye mu mupira w’amaguru, Volleyball na Handball mu bahungu n’abakobwa, u Rwanda rwegukanyemo imidali itatu ya Zahabu yatwawe n’ikipe y’abahungu ya Volleyball, iy’abakobwa ya Handball n’iy’abakobwa mu mupira w’amaguru.

Mu gihe muri Handball y’abakobwa byari byagenze neza, no muri basaza babo bakina uwo mukino niko byagenze kuko begukanye umudali w’Umuringa nyuma yo kuba aba gatatu nk’uko byagenze ku bakina ruhago naho abakobwa bakina Volleyball basoreza ku mwanya wa kane.

Byari inshuro ya mbere u Rwanda rugize amakipe aruhagarariye muri iki cyiciro cy’abatarengeje imyaka 15 dore ko mu 2025, ikipe imwe ya ES Mukungu ari yo yitabiriye mu bahungu i Kakamega muri Kenya, ariko yiyishyuriye byose.

Kuri iyi nshuro, abana bitabiriye muri iki cyiciro ni abatoranyijwe mu mwiherero w’ibyumweru bibiri wabereye hirya no hino mu gihugu mbere gato ya FEASSA 2026, aho wari wateguwe na Minisiteri ya Siporo ku bufatanye n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino mu Mashuri (FRSS).

Abatarengeje imyaka 15 begukanye imidari myinshi itatu ya Zahabu muri itanu begukanye yose hamwe
Byari ibyishimo kuri aba bana bahesheje ishema Igihugu
Mu Rwanda natashye imidari myinshi
Mu maso habo harimo akanyamuneza
Ni amateka ako akozwe ku nshuro ya mbere
Ibyishimo byari byose
Ababyeyi bishimanye n’abana
Abatoza babigizemo uruhare bashimiwe
Mu Rwanda hatashye ibikombe byinshi

UMUSEKE.RW

Share This Article