Ubuyobozi bwa Rayon Sports, bwemeje ko rutahizamu ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Sandjo Bulaya Moïse, ari umukinnyi wayo mushya.
Ni inkuru yemejwe n’iyi kipe yo mu Nzove ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Kanama 2026 ibicishije ku mbuga nkoranyambaga zayo.
Uyu mukinnyi ukina nka rutahizamu, yerekenywe nk’umukinnyi wa Murera nyuma y’iminsi mike asabye Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports gusesa amasezerano yari aherutse kongera.
Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, avuga ko uyu mukinnyi yegereye ubuyobozi bw’Urucaca abubwira ko afite umubyeyi urwaye bityo bamwemerera gusesa amasezerano kugira ngo ajye kubanza kumwitaho bihagije.
Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwo buvuga ko bwahisemo kumva ubusabe bwe, buramurekura ndetse bumuha ibaruwa imurekura.
N’ubwo yerekeje mu Nzove, yabanje no kuvugwa muri Police FC no muri Kigali FC ariko zose zitinda kumuha ibyo bumvikanye.
Haringingo Francis nk’uwamutoje muri Kiyovu Sports, yahisemo kumwongera ku bandi afite bakina mu busatirizi.
Gusa Moïse yinjiye muri Murera nyuma y’uko yatanze urutonde rw’abakinnyi izakoresha ku mukino wa mbere w’ijonjora ry’ibanze wa CAF Confederation Cup ariko mu gihe bagera mu kindi Cyiciro, yashyirwaho mu gihe umutoza yabona yafasha ikipe.
Sandjo ni umukinnyi wari mu bafashije Urucaca mu gice cy’ubusatirizi mu mwaka w’imikino 2025-26 ushize.

UMUSEKE.RW

