Ubwo hakinwaga isiganwa ngarukamwaka ry’amagare rya ‘Umusambi Gravel Race 2026’ rigamije gutangirwamo ubutumwa bwo kubungabunga Umusambi, Muhoza Eric ni we wahize abandi mu cyiciro cy’abahungu.
Iri siganwa ryabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Kanama 2026, ribera mu Karere ka Gicumbi mu Mirenge irimo uwa Miyovu ari naho isiganwa ryasorejwe ariko abasiganwa banaciye mu mihanda y’igitaka ikikije igishanga cya Rugezi.
Ni isiganwa ryarebwe n’abayobozi batandukanye barimo Visi Meya Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Gicumbi, Uwera Parfaite ndetse na mugenzi we wo mu Karere ka Burera, Mwanangu Théophile, Umuyobozi wungirije w’Umuryango Nyarwanda Ushinzwe kubungabunga ibinyabuzima byo mu Gasozi [RWCA], Dr. Déo Ruhagazi, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare mu Rwanda [FERWAVCY], Ishimwe Nkurayija Jean Hubert n’abandi.
Abahungu bakuze ndetse n’abatarengeje imyaka 23 [Men Elites, U23], basiganwe ku ntera y’ibirometero 89.9 mu gihe bashiki babo n’abatarengeje imyaka 23, nabo ari byo birometero basiganwe.
Ingimbi [Juniors], zo zasiganwe ku ntera y’ibirometero 89.9 mu gihe abangavu [women juniors], bo basiganwe ku ntera ingana n’ibirometero 50.
Mu cyiciro cy’abagabo n’abatarengeje imyaka 23, Muhoza Eric ukinira Team Amani, ni we wegukanye iri siganwa ngarukamwaka ‘Umusambi Gravel Race 2026’ ryakinwaga ku nshuro ya kane kane.
Muhoza yakoresheje ibihe bingana n’amasaha abiri, iminota 47 n’amasegonda 2. Yakurikiwe na Banzi Bukhari wa Twin Lakes Cycling Academy, we wasizwe iminota ibiri n’amasegonda 59 mu gihe Dukuzumuremyi Kevin wa Bugesera Cycling Team, yabaye uwa gatatu aho yasizwe iminota 16 n’amasegonda 13.
Mu bagore n’abatarengeje imyaka 23, Nirere Xaverine wa Team Amani akoresheje amasaha atatu, iminota irindwi n’amasegonda 43. Yakurikiwe na Irakoze Neza Violette wa Komera Women Cycling Team wasizwe iminota 17 n’amasegonda 16 mu gihe Ntakirutimana Martha wa Black Mamba Cycling yabaye uwa gatatu yasizwe iminota 31 n’amasegonda 56.
Mu cyiciro cy’abatarabigize umwuga bakoresha amagare ya matabaro, Mufiteyezu Emmanuel wo mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi, ni we wongeye kuba uwa mbere ku nshuro ya kane yikurikiranya mu gihe mu bagore, Umuhoza Nadia wo mu Murenge wa Rwimiyaga, ari we wahize abandi.



















UMUSEKE.RW
