Burera: Hanenzwe ababyeyi bagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Burera mu Murenge wa Rugarama, hanenzwe ababyeyi bigisha ku bushake abana babo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagamije kuyipfobya no guhisha ukuri kandi babizi.

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagaragaje ko hakiri ababyeyi bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside badashaka kwerurira abana babo ukuri  kw’ibyabaye.

Uko guhisha ukuri bagaragaje ko bikiri mu bidindiza urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.

Mutezimana Immacule ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ati” Haracyari ikibazo gikomeye cy’abana bakomoka ku babyeyi bakoze ibyaha bya Jenoside, barogwa n’ababyeyi babo bakanga kubabwiza ukuri kw’ibyo bakoze bagaterwa ipfunwe nabyo, ariko turahari ngo turangurure tuvuge ukuri, ntituzemera abadutobera amateka” .

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline, avuga ko hafashwe ingamba zo kwegera urubyiruko rukigishwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa n’uko bakwirinda ingengabitekerezo yayo, akavuga ko batazihanganira ababyeyi bagihishira amateka bagamije kuyagoreka.

Yagize ati”Nibyo koko iyo tuvuga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi turi hamwe wumva duhuje, ariko hakaba bamwe mu babyeyi bagera mu rugo bakihererana abana bakababwira ibitandukanye n’ibyo twavugiraga hamwe, aho tuzahashyira ijisho ku buryo n’ukigerageza gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 azabibazwa”

Yakomeje agira ati: “Ikindi tuzashyira imbaraga mu kwigisha urubyiruko tukarubwiza ukuri, kuko hari ababyeyi babigisha aya mateka bayagoreka n’ubwo tutabyifuza, nibamara kumenya amateka tubigishe uko bahangana n’ipfobya nabo bakavugisha ukuri”.

Akarere ka Burera ni kamwe mu twagize amahirwe yo kubohorwa n’ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi mu twa mbere, aho gafite umwihariko wo kuba hatarabereyemo Jenoside ifite ubukana bukabije nk’uko byagenze mu tundi Turere, kuko Urwibutso rw’Akarere kuri ubu rushyinguyemo imibiri 15 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihu, Dr. Jean Damascène Bizimana yatangaje ko igipimo cy’ubumwe bw’Abanyarwanda kigeze ku kigero cya 95,3% mu 2025.Ni ibyavuye mu bushakashatsi ku bumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa bukorwa buri nyuma y’imyaka itanu.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline


JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA

UMUSEKE.RW i Burera

Share This Article