Uko Ubufaransa bwari buzi umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi

Ingabo z’u Bufaransa

Hagaragajwe ibihamya simusiga ko Ubufaransa bwari buzi umugambi wa Jenoside Tariki ya 9 Mata 1994, ubwo Leta yakomezaga umugambi wayo wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu.

Ingabo z’Abafaransa baje mu cyo bise ‘ Opération Amaryllis’ zatereranye Abatutsi mu maboko y’abicanyi.

Inyandiko ya Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE ,Dr Jean-Damascène Bizimana, igaragaza ko iyo operasiyo yari igamije gucyura Abafaransa n’abanyamahanga bari mu Rwanda.

Iyo operasiyo yabaye igihe abantu bicwaga cyane muri Kigali n’ahandi henshi mu gihugu, bicwa n’abasirikari n’Interahamwe.

Dr Bizimana avuga ko Abafaransa batereranye Abanyarwanda, bisubirira mu gihugu cyabo, basiga abandi bicwa.

Ati “Abafaransa ntibashatse gutabara kugira ngo bahagarike ubwicanyi bwakorerwaga mu maso yabo, cyane cyane ku kibuga cy’indege cya Kanombe bahasize benshi babasigira Interahamwe.”

Akomeza avuga ko ”Hari Abatutsi bari bashoboye kurira mu modoka z’abasirikari b’Abafaransa zacyuraga abanyamahanga, ariko bagera kuri bariyeri bakabakuramo bakabicira imbere y’ingabo z’Abafaransa.”

Dr Bizimana avuga ko imiryango yarimo abashakanye hagati y’Umufaransa n’Umunyarwanda babatandukanije, abanze gutandukana barabasiga.

Ati “ Mu marira menshi, abagore bashakanye n’Abanyarwanda basabye ko abo bashakanye n’abana babo, babatwara baranga. Abakozi ba ambasade y’u Bufaransa cyane cyane Abatutsi barasigaye, abenshi baricwa.”

Akomeza ati “Nyamara, ambasade y’u Bufaransa yafunguriye imiryango yayo umuryango w’uwahoze ari perezida, abari mu mutwe w’abicanyi bashyizweho la Leta yariho, n’ibyegera bya Habyarimana byari ku isonga ry’Akazu. Abatutsi bageragezaga kurira urukuta rwa ambasade y’u Bufaransa barakubitwaga bakabasubiza inyuma, interahamwe zikabica.”

Umushakashatsi n’umwanditsi w’Umufaransa uzwi cyane mu gukurikirana no gusesengura ibibazo bya politiki yo mu karere k’Ibiyaga Bigari, Serge Dupuis mu gitabo cye , agaragaza uruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uruhare ntashidikanywaho rw’Ubufaransa…

Agaruka ku kiganiro Hélène Dumas , umuhanga mu mateka w’Umufaransa, akaba ari umushakashatsi mu kigo cy’igihugu cy’ubushakashatsi (CNRS) cyo mu Bufaransa, yagiranye n’ikinyamakuru Mediapart, ku wa 28 Nyakanga 2019, yagarutse  ku ruhare rwa Leta y’u Bufaransa mu bikorwa bya Jenoside mu Rwanda hagati ya 1990-1994.

Yagize ati “Ibimenyetso bifatika birahari kandi birazwi .

Yakomeje agira ati “U Bufaransa bwagize uruhare, bufatanyije n’ubutegetsi bwateguraga kurimbura igice kimwe cy’abaturage barwo [U Rwanda.]”.

Serge Dupuis avuga ko Leta y’u Bufaransa mu myaka yabanjirije Jenoside, bayishinja kuba yarabaye icyitso muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu nyandiko ye avuga ko Leta y’Ubufaransa itari kwemera ko Jenoside iba  kuko yabonaga imyiteguro yo kurimbura ubwoko bw’Abatutsi kandi ibizi neza.

Ikindi avuga ni uko Ubufaransa bwafashaga mu myiteguro binyuze mu gushyigikira ubutegetsi bwa Juvénal Habyarimana bwateguraga Jenoside.

Akomeza avuga ko kuva mu mwaka wa 1990, abayobozi b’Abafaransa bari bazi neza ko mu Rwanda hari ibyago bikomeye, kandi ibikorwa byabo byari bigamije kubikumira.

Yongeraho ko mbere yuko Jenoside iba, Ubufaransa bwari bwemeye gufasha mu bya gisirikare ubutegetsi bwa Habyarimana ariko busaba ibintu bibiri birimo gushyira mu bikorwa demokarasi no kubaha uburenganzira bwa muntu ariko ubutegetsi bwariho  bukabyanga.

Serge avuga ko kuva icyo gihe amacakubiri ashingiye ku moko yarushijeho kwiyongera, abifashijwemo n’abari mu nzego za Perezida Habyarimana ndetse hatangira kugaragara ubwicanyi bwategurwaga n’ubuyobozi bw’uturere n’intagondwa zashyigikiraga ubutegetsi.

Ati “ Nubwo byari bimeze bityo, Leta y’u Bufaransa n’abayihagarariye ntibigeze bamagana mu ruhame kandi mu buryo bukomeye ayo macakubiri n’ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi.”

Serge Dupuis avuga ko nubwo Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda yigeze kugerageza gushyira igitutu kuri Habyarimana, Ubufaransa butahagaritse inkunga ya gisirikare bwahaga leta.

Leta y’u Bufaransa yakomeje kurebera Jenoside ndetse Abatutsi hirya no hino bakomeza kwicwa.

Ingabo z’u Bufaransa

UMUSEKE.RW

Share This Article