Sadate Munyakazi yasabye Urubyiruko kugira amahitamo atarimo ibiyobyabwenge

Umwe mu basanzwe bagira inama Urubyiruko ndetse akaba inshuti yarwo, Munyakazi Sadate usanzwe ari n’Umushoramari, yarugiriye inama yo kugira amahitamo meza atarimo Ibiyobyabwenge kuko byangiza ejo hazaza harwo.

Ku wa 6 Mata 2026 mu Kigo cy’Urubyiruko kizwi ku izina rya ‘Light Center’ i Rusororo, habereye igikorwa gihuza urubyiruko n’izindi nzego zitandukanye, hagamijwe kuruganiriza kuri gahunda zitandukanye zijyanye n’Iterambere ry’Igihugu.

Umwe mu baganirije uru rubyiruko, ni Munyakazi Sadate usanzwe ari inshuti yarwo ndetse kenshi ukunda kugaragara mu bikorwa biruteza imbere.

Mu kiganiro Munyakazi yagejeje ku rubyiruko rwitabiriye ibi biganiro, yarwibukije ko amwe mu mahitamo meza rukwiye kugira kugira ngo ruzabashe kugera ku nzozi zarwo, ari ukurwanya ibiyobyabwenge no kubigendera kure.

Yarwibukije kandi ko amahitamo ugize mu buzima ari yo akugira uwo wifuza kuba we mu buzima bwawe bw’ejo hazaza.

Ati “Mbere y’uko mbabwira ingaruka mbi z’ibiyobyabwenge, reka mbabwire ngo burya ubuzima bwawe bugendana n’amahitamo yawe.”

Sadate yabanje gusangiza uru rubyiruko amateka magufi ye yaranze ubuzima bwe, arwibutsa ko mu Igihugu cy’u Rwanda cyaciye mu bihe bikomeye ubwo yari mu kigero cy’imyaka nk’iy’uru rubyiruko.

Ati “Cyera nkiri mutoza ngana nk’uko abenshi mungana, ngana nkamwe. Mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyo Jenoside yadutwaye abantu, idutwara ibintu, idutwara abana bangana nkamwe, idutwara ababyeyi, idutwara inshuti, idutwara urungano.”

“Iyo mba narahisemo ibiyobyabwenge, aka kanya iyo mba ntari i Mageragere, mba nibereye mu Kigo Ngororamuco cyangwa se ndi mu muhanda ndi umuntu udasobanutse. Ariko kubera ko nahisemo kuba uwo ndi we uyu munsi, nkagira amahirwe yo kugira Igihugu, nkagira amahirwe yo kugira Abayobozi ntagereranywa b’Igihugu, byamfashije kuba uyu munsi Munyakazi Sadate, yavuye ku mwana wirwanaho akaba ageze ku mwana urwana ku Gihugu cye.”

Yakomeje avuga ko kuba yicaye imbere y’aba bakobwa n’abahungu abaganiriza, aba ari kubikorera Igihugu.

Ati “Kuko uyu kuba nicaye hano ndimo kubaganiriza, ndabigirira Igihugu cyanjye. Nawe uyu munsi, ushobora guhitamo. Uretse ko tuzakwigisha icyiza n’ikibi ariko amahitamo ni ayawe. Ushobora guhitamo ko mu myaka 20 cyangwa 10 cyangwa itanu iri imbere, uzaba uri umugabo cyangwa umugore ubereye u Rwanda.”

“Ariko nuhitamo ibiyobyabwenge, za nzoga Afande yatubwiraga z’inkorano, rwa rumogi, za cocaine, za mugo n’ibindi, uyu munsi ntabwo uzaba wicaye hano.”

Sadate yakomeje abibutsa ko mu gihe uhisemo ibibyobabwenge, uba uhisemo kugana mu Magororero atandukanye cyangwa mu Bigo Ngororamuco kuko uba warataye Umuco Nyarwanda kandi ukeneye kugororwa.

Biteganyijwe ko ibiganiro nk’ibi, bizongera guhuza uru rubyiruko n’izi nzego ku wa 2 Gicurasi 2026.

Sadate Munyakazi yagiriye inama urubyiruko yo kutijandika mu biyobyabwenge

UMUSEKE.RW

Share This Article