Muhanga: Ubushinjacyaha bwasabiye abagabo 4 igihano cy’igifungo cy’imyaka icumi kuri buri wese, baregwa kudasobanura inkomoka y’imitungo bafite.
Mu iburanisha ryabereye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, Ubushinjacyaha bwasabiye Ngendahimana Patrick, Nshimiyimana Joseph, Kayitare Joseph na Dushimimana Christophe igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 kuri buri wese no gutanga ihazabu ikabakaba miliyari 2.3Frw ihazabu yabo yose iteranyirijwe hamwe.
Ubushinjacyaha buvuga ko icyaha aba bose bakurikiranyweho ari ukudasobanura inkomoko y’umutungo bafite nk’uko bivugwa mu itegeko.
Ubushinjacyaha buvuga ko uwitwa Kayitare Joseph atabashije gusobanura aho inkomoko y’umutungo ungana na miliyoni 500Frw yawukuye.
Ubushinjacyaha bwongeyeho ko imitungo ya Ngendahimana Patrick igizwe n’inzu, imodoka n’ibibanza yigwijeho akaba atabasha gusobanura aho ibi byose abikomora, bumusabira igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya miliyari imwe n’igice y’u Rwanda.
Ubushinjacyaha bushinja kandi uwitwa Nshimiyimana Joseph kugira umutungo wa miliyoni 100 y’u Rwanda ugizwe n’inzu ifite agaciro ka miliyoni 85Frw ndetse n’imodoka atabasha kugaragariza Urwego rw’Umuvunyi n’Ubushinjacyaha aho awukomora.
Ubushinjacyaha bumusabira igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 300Frw.
Ubushinjacyaha kandi bukurikiranye Dushimimana Christophe icyaha cyo kudasobanura aho akomora umutungo ufite agaciro ka miliyoni 144 y’u Rwanda, ugizwe n’inzu esheshatu, imodoka, ndetse n’imirima.
Yasabiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ingana na miliyoni 510Frw.
Buvuga ko uwitwa Kayitare Joseph bumushinja imitungo igizwe n’inzu 2 imwe ikaba iherereye mu Karere ka Muhanga, n’aka Kamonyi zifite agaciro kangana na miliyoni makumyabiri n’ebyeri n’ibihumbi magana inani y’u Rwanda, uyu akaba asabirwa guhanishwa igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 53Frw.
Aba bose bahakana ibyaha baregwa kuko bigeze kubyisobanuraho mu bugenzacyaha no Bushinjacyaha mu myaka yashize, ababazaga banyurwa n’ibisobanuro batanze, dosiye zabo zirashyingurwa.
Ngendahimana ati: ”Icyaha banshinja ndagihakana kuko natangiye umurimo w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuva mu mwaka wa 1999, kandi ibisobanuro natanze babishingiyeho basanga umutungo banshinja ufite inkomoko.”
Bagenzi be bavuga ko imitungo baregwa kudatangira ibisobanuro by’aho bayikuye bayifitiye ibimenyetso bifatika, kuko usibye kuba barayikuye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bamaze imyaka bakora, hari n’iyo bashinjwa kandi bafite abagore bayihahanye kuko harimo abakozi ba Leta bahembwa ku kwezi.
Abunganira abaregwa babwiye Urukiko ko ibyo Ubushinjacyaha bushingiraho bivuguruzanya.
Umwe yagize ati: ”Kugira umutungo bwite n’umutungo rusange ni uburenganzira Umunyarwanda ahabwa n’Itegeko Nshinga.”
Bavuga ko ibyaha baregwa bitagize icyaha cyatuma abaregwa bafatirirwa imitungo, ndetse ngo banabuzwe gusohoka Igihugu, kubera ko batari no ku rutonde rw’abayobozi bagomba kugaragariza Urwego rw’Umuvunyi inkomoko y’umutungo ndetse ko itegeko Ubushinjacyaha bushingiraho ryagiyeho nyuma batakiri abayobozi ba Koperative.
Ubushinjacyaha buvuga ko mu gushyingura dosiye z’abaregwa hashobora kuba harabayeho kwibeshya, iperereza ryongera gukorwa risanga hari ibyirengagijwe icyo gihe.
Urukiko rwanzuye ko isomwa ry’urubanza rizaba taliki 17/06/2026.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga
