Qatar Airways yatangaje ko igiye gusubukura ingendo zayo yakoreraga i Kigali nyuma y’ibibazo by’umutekano mucye byari mu Burasirazuba bwo hagati.
Mu itangazo ryayo, rivuga ko izi ngendo zizatangira ku wa 16 Kamena 2026, aho izajya ikora ingendo ebyri mu cyumweru iva cyangwa ijya i Doha muri Qatar, binatume abagenzi bava mu Rwanda babasha kugera mu byerekezo bitandukanye by’Isi .
Usibye ingendo za Kigali, izajya inajya muri Seychelles kane mu cyumweru .
Ingendo za Marrakesh zo zigomba gutangira ku wa 1 Nyakanga 2026, aho izajya izikora buri munsi.
Qatar Airways yatangaje ko ishyize imbaraga mu kwagura ingendo mu bihugu bya Afurika, aho inshuro yakoreraga ingendo mu bihugu bya Misiri,Tanzania, Afurika y’Epfo,Zambia, na Mozambique ziyongereye.
Hari hashize igihe zimwe mu ngendo zo mu kirere za zimwe muri sosiyete zidakora mu buryo buhoraho kubera ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwo hagati,aho hari uguhangana gukomeye hagati ya America,Iran na Israel .
UMUSEKE.RW
