Perezida Kagame yahamagaye kuri telefoni mugenzi we wa Djibouti watsinze amatora

Perezida Ismail Omar Guelleh na Perezida Paul Kagame baramukanya (Photo Internet)

Perezida Paul Kagame yatangaje ko yagiranye ikiganiro kuri telefoni, na mugenzi we wa Djibouti Ismail Omar Guelleh watsinze amatora.

Yavuze ko mu kiganiro bagiranye yamwifurije ibyiza kuba yongeye gutsinda amatora.

Ati “Iki kigoroba nagiranye ikiganiro kuri telefoni n’umuvandimwe, Perezida Ismail Omar Guelleh, aho namugejejeho kumushimira kwange ko yongeye gutorwa nka Perezida wa Djibouti.”

Perezida Paul Kagame avuga ko ategereje gukomeza umubano wimbitse, ubufatanye burambye hagati y’abaturage ba Djibouti n’u Rwanda, no gukomeza gukorana mu ntambwe ziganisha ku gushyiraho intego zigamije kuzamura no guteza imbere abaturage.

Ismael Omar Guelleh yongeye gutorerwa kuyobora Djibouti n’amajwi 97.8% nk’uko byatangajwe na radio televiziyo ya leta ku wa Gatandatu tariki 11 Mata, 2026.

Ni manda ya 6 agiye kuyobora iki gihugu kiri mu ihembwe rya Africa, muri aka karere ka Africa y’Iburasirazuba ibihugu byinshi byifuza kugiramo ingabo n’ijambo bitewe n’aho giherereye, akaba amaze imyaka 27 ari Perezida.

Perezida Ismail Omar Guelleh ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *