Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’ingimbi zitarengereje imyaka 17, yakatishije itike ya ½ cya CECAFA y’ingimbi zitarengeje imyaka 17 [2027 TOTALENERGIES CAF U-17 AFCON CECAFA ZONAL QUALIFIERS] nyuma yo gusezerera Sudani iyitsinze ibitego 2-0.
Umukino wahuje aya makipe yombi, watangiye Saa Moya z’Ijoro zo ku wa 14 Ukwakira 2026 kuri Kigali Pelé Stadium.
Mu bawitabiriye, harimo Visi Perezida wa Kabiri Ushinzwe Tekiniki mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA], Mugisha Richard, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Muvunyi Gilbert Manier, Komiseri Ushinzwe Iterambere muri iri Shyirahamwe, Kanamugire Fidèle n’abandi.
Ni umukino watangiye impande zombi zikina umukino ufunguye, cyane ko Sudani yifuzaga kubona intsinzi kuko umukino uheruka yari yatsinzwe mu gihe u Rwanda na rwo rwifuzaga kubona intsinzi cyangwa inota birufasha gukatisha itike yo kujya mu kindi cyiciro.
Aba bana batozwa na Jimmy Mulisa, bayoboye umukino igice kinini cya wo ndetse ku munota wa 44 baza kubona inshundura ku gitego cyatsinzwe na Bahati Pacifique ku mupira uteretse yateye ukaruhukira mu izamu.
Hari ku ikosa ryari rikorewe Mugisha Irène ukina hagati mu kibuga, maze umusifuzi ategeka ko ingimbi z’u Rwanda zihana uwo mupira.
Byatumye iminota 45 y’igice cya mbere cy’umukino, kirangira ingimbi z’u Rwanda ziyoboye n’igitego 1-0, cyabashyiraga mu mwanya mwiza ubongerera icyizere cyo kugera mu kindi cyiciro.
U Rwanda uko rwasoje igice cya mbere ruri hejuru, ni ko rwagarutse mu gice cya kabiri, abasore bakomeza guhererekanya neza n’ubwo ingimbi za Sudani zanyuzagamo zigakora uburyo bwo gushaka uko yakwishyura igitego yari yatsinzwe.
Ingimbi za Jimmy Mulisa, zakomeje gusunika kugeza zibonye igitego cya kabiri ku munota wa 90, cyatsinzwe na Tuyizere Valentin wari wagiye mu kibuga asimbuye mu gice cya kabiri.
Iminota mike y’inyongera yongeweho, u Rwanda rwayicunze neza kugeza umukino urangiye rwegukanye intsinzi y’ibitego 2-0, ruhita rukatisha itike ya ½ mu gihe Sudani yo yahise isezererwa muri iri rushanwa rizatanga amakipe atatu azajya mu Gikombe cya Afurika cy’ingimbi zitarengeje imyaka 17 kizabera muri Maroc mu 2028.
Andi makipe yageze muri ½, ni Somalia izahura n’u Rwanda yahageze nyuma yo kuyobora itsinda C n’amanota ane, Uganda yasoje iyoboye itsinda B, izahura na Ethiopia banganya amanota ane.
Biteganyijwe ko imikino ya ½, izakinwa ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Ukwakira 2026 kuri Kigali Pelé Stadium. Somalia n’u Rwanda zizakina Saa Cyenda n’igice z’amanywa mu gihe Uganda na Ethiopia zizakina Saa sita n’igice z’amanywa.













UMUSEKE.RW

