Perezida Kagame yaganiriye na Macron w’u Bufaransa

Perezida Kagame yakiriwe na Emmanuel Macron w'u Bufaransa

Perezida Paul Kagame wa Repubulika y’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Nzeri 2026, yahuye anaganira na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.

Ibiganiro byabo byabereye mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa, Élysée.

Baganiriye ku mubano mwiza usanzwe hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa no gukomeza kuwongerera imbaraga, ubufatanye mu nzego zibyara inyungu ku mpande zombi ndetse no ku ngingo zirebana n’Akarere n’Isi muri rusange.

I Paris mu Bufaransa ku wa 10 Nzeri 2026, Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga ku Isanzure ya ‘International Space Summit’  yari iteranye bwa mbere.

Muri iyi nama, Umukuru w’Igihugu ko yagaragaje ko Afurika ikwiye kuba umufatanyabikorwa mpuzamahanga wuzuye mu iterambere ry’urwego rw’isanzure, kandi ikabona inyungu ziruturukamo.

Yavuze ko kandi u Rwanda muri iki  gihe rukoresha ikoranabuhanga ry’isanzure ndetse n’ubwenge buhangano mu guteza imbere ubuhinzi, ibikorwaremezo, imicungire y’ibiza n’izindi nzego z’ingenzi.”

Ati “U Rwanda rufite ibikorwaremezo byo ku butaka byifashishwa n’abakoresha serivisi z’isanzure ku Isi, bityo rukagira uruhare mu kongera ubushobozi mu by’isanzure mu karere.”

Perezida Kagame ari i Paris

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article