Itorero Angilikani mu Rwanda ryabonye umuyobozi mushya

Bishop Dr. Gahima Manasseh yatorewe kuyobora Angilikani

Bishop Dr. Gahima Manasseh usanzwe uyobora Diyosezi ya Gahini akaba anayobora Inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda ‘Conseil Protestant du Rwanda’ CEPR, yatorewe kuba Arikiyepisikopi w’Itorero Angilikani mu Rwanda.

Yatowe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Nzeri 2026, mu nama yahuje ubuyobizi bw’iri torero .

Bishop Dr. Gahima Manasseh asimbuye Musenyeri Dr. Laurent Mbanda, wari umaze imyaka umunani ari ku buyobozi bw’iri torero, akaba anasanzwe ari Perezida w’Inama Mpuzamahanga ya Angilikani (Global Anglican Council) ihagarariye umuryango wa GAFCON.

Bishop Dr. Gahima Manasseh afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye na Tewoloji .

Bishop Dr. Gahima mbere yuko yiyegurira umurirmo w’ivugabutumwa, yabanje gukorera igihugu mu mirimo itandukanye harimo kuba yarabaye  umuyobozi muri Lycée de Kigali.

Mu  1995–1997 yabaye Burugumesitiri wa wa Komini ya Karangazi n’iya Gabiro, ubu ni mu Karere ka Nyagatare.

Biteganyijwe ko imihango yo kumusengera izaba tariki ya 25 Ukwakira 2026 muri Camp Kigali.

Bishop Dr. Gahima Manasseh yatorewe kuyobora Angilikani mu Rwanda
Bishop Dr. Gahima Manasseh usanzwe uyobora Diyosezi ya Gahini akaba anayobora Inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda ‘Conseil Protestant du Rwanda’ CEPR

UMUSEKE.RW

 

 

Share This Article