Shaddyboo arashinja umusore kumusambanya

Shaddyboo arashinja umusore kumusambanya

Mbabazi Shadia wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddyboo yatabaje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), arusaba gukurikirana umusore ashinja kumusambanya ku gahato.

Mu butumwa yatambukije kuri Instagram, Shaddyboo yavuze ko ibyo byabaye ku mugoroba wo ku wa 21 Kamena 2026.

Yavuze ko umusore witwa Iradukunda Aimable uzwi nka Yugi Umukaraza, wahoze ari inshuti ye, yamusambanyije ku gahato ubwo yamusuraga iwe (kwa Shaddyboo), yitwaje amacupa abiri y’inzoga.

Shaddyboo yavuze ko nyuma yo gusabana no kunywa inzoga, ngo uyu musore yamufatiranye yasinze, akanguka asanga baryamanye kandi yambaye ubusa.

Ati “Yugi yaje mu rugo turasangira, ariko sinzi ibyo yampaye kuko nisanze mbyutse nambaye ubusa, andyamye iruhande. Numva ko yansambanyije.”

Shaddyboo yavuze ko ibyo byabaye ari mu kwezi k’umugore, bikaba ari ibintu byamubabaje cyane, akanabibwira uwo musore ashinja.

Ati:”Agira ubwoba ahita asohoka iwanjye, ariko namubwiye ko ntaho ahungira kuko turi mu Rwanda rugira ubutabera.”

Yavuze ko yababajwe no kwisanga yaryamanye n’uyu musore, kuko ngo atari ibintu bari bumvikanyeho, ahubwo ko yamufatiranye mu ntege nke ze yasinze.

Ati: “Ndahamagarira inzego zibishinzwe mu Rwanda gukurikirana iki kibazo no gutuma ukuri kujya ahagaragara. Nta muntu ukwiye kubaho afite ubwoba, kandi buri wese akwiye guhabwa umwanya wo kumvwa mu cyubahiro no mu bwubahane.”

Yongeyeho ko: “Ubutabera ni ingenzi. Ukuri ni ingenzi. Agaciro k’umuntu ni ingenzi. Ndabinginga, mumfashe. Muri iki gihe sinshobora gusohoka hanze kubera ikibazo nahuye nacyo. Byambereye ibintu bikomeye cyane, kandi nkeneye ubufasha bwanyu.”

Shaddyboo yabwiye IGIHE ko nta rukundo rwihariye yigeze agirana na Yugi Umukaraza, ahubwo ko bari inshuti zisanzwe.

Uyu mugore uzwi ku mbugankoranyambaga yavuze ko yizeye ko inzego zibishinzwe zizakurikirana iki kibazo kugira ngo ukuri kumenyekane.

Ubutumwa Shaddyboo yashyize hanze

Uyu musore niwe Shaddyboo ashinja kumusambanya

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article