Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda [FERWABA], ryatangaje ko ryafatiye ibihano abakinnyi babiri ba APR BBC kubera kutitabira ubutumire bw’ikipe y’Igihugu mu mikino yo guhatanira itike y’Igikombe cy’Isi.
Mu mwaka ushize, ni bwo abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda [FERWABA], bafashe umwanzuro ko umukinnyi utazajya witabira ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu azajya ahagarikwa umwaka umwe.
Ni imwe mu myanzuro yafatiwe mu nama y’Inteko Rusange Isanzwe y’iri Shyirahamwe yari yabaye tariki ya 6 Ukuboza 2025.
Uyu mwanzuro nyuma y’uko hari abakinnyi bakomeje kugaragaza kutitabira ubutumire bw’ikipe y’Igihugu, icyo abanyamuryangoba FERWABA bafashe nko kuyisuzugura.
Biciye mu Itangazo ryashyizwe hanze n’iri Shyirahamwe, Ntore Habimana na Axel Elenga Mpoyo bakinira APR BBC, bahagaritswe umwaka mu bikorwa byose bya Basketball mu Rwanda.
Bafatiwe ibi bihano nyuma y’uko bahamagawe mu ikipe y’Igihugu yiteguraga imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi muri uyu mukino.
Muri iri tangazo rifata ibi bihano, bavuze ko aba bakinnyi bombi bari barekuwe n’amakipe yabo ariko bo ntibabashe kujya mu mwiherero.



UMUSEKE.RW
