Abanyeshuri biga mu bice bigenzurwa na AFC/M23 batangiye ibizamini bya Leta

Visi Guverineri Bahati atangiza ibizamini bisoza ayisumbuye mu bice bigenzurwa na AFC/M23

Abanyeshuri ibihumbi 32.159 biga mu bice bigenzurwa n’ihuriro AFC/M23 mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, batangiye gukora ibizamini byateguwe na Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye by’umwaka wa 2026 byatangiye ku mugaragaro kuri uyu wa Mbere, tariki ya 22 Kamena, mu gihugu hose cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu bice bigenzurwa na AFC/M23, ibizamini byatangijwe na Visi Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Chadrack Amani Bahati, ku Ishuri Ribanza rya Buzihe mu Mujyi wa Sake.

Yasabye abanyeshuri batangiye ibizamini gutekana, abibutsa ko AFC/M23 yashyizeho ingamba z’umutekano zihagije kugira ngo ibizamini bigende neza mu bice igenzura.

Yongeyeho ko abakandida 32.159 bitabiriye ibizamini bya Leta mu bice bigenzurwa na AFC/M23, muri bo abakobwa bakaba ari 14.989, bangana na 49,61%.

Aba bakandida bakorera ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu bigo 119 byashyizwemo ibikoresho byabugenewe.

Visi Guverineri Bahati yashimye umubare munini w’abakobwa bitabiriye ibizamini, awugaragaza nk’ikimenyetso cy’iterambere mu guteza imbere uburinganire mu rwego rw’uburezi.

AFC/M23 itangaza ko iri huriro ryemerera Leta ya RDC gukoresha ibizamini bya Leta, kuko baharanira inyungu z’abanyeshuri.

Umugenzuzi Mukuru w’Uburezi muri RD Congo, Hubert Kimboza, yavugiye i Kinshasa ko ingamba zose zerekeye ibikoresho n’ubwirinzi bw’indwara nka Ebola zafashwe neza kugira ngo ibizamini bizakorwa neza.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article