Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, yatangaje ko yeguye ku buyobozi bw’Ishyaka ry’Abakozi kuko yibona ko atakiri umuntu ukwiriye kuriyobora, ibi byatumye kandi atakaza umwanya wo kuyobora Guverinoma y’u Bwongereza, gusa avuga ko azakomeza kuyobora kugeza umusimbura we abonetse.
Mu ijambo yavuze kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Kamena 2026, imbere y’Ibiro bye bizwi nka ‘10 Downing Street’ biri i Londres , Starmer yavuze ko yumvise ibitekerezo bya bagenzi be bagize Inteko Ishinga Amategeko n’Ishyaka ry’Abakozi (Labour Party) kandi ko yemeye umwanzuro wabo ko kandi ibyemezo byose yafashe mu gihe yari ayoboye byari bigamije gushyira imbere inyungu z’igihugu.
Starmer yagize ati “Ikibazo ishyaka ryanjye ririmo kwibaza ubu ni ukumenya niba nkiri umuntu ukwiriye kuriyobora mu matora rusange ataha.”
Yakomeje agira ati “Ibyemezo byose nafashe byari bigamije gushyira imbere igihugu nkunda. Ni yo mpamvu ngiye kwegura ku buyobozi bw’Ishyaka ry’Abakozi.”
Starmer yavuze ko yari yabanje kumenyesha Umwami Charles III icyemezo cye mbere y’uko agitangaza ku mugaragaro.
Ubwegure bwa Starmer bushingiye ku mwuka mubi wari umaze iminsi mu Ishyaka ry’Abakozi bamushinjije intege nke. Starmer we yegura yavuze ko yasanze Ishyaka ry’Abakozi ryarasenyutse mu rwego rwa politiki, ubukungu n’ubuyobozi ariko ko abantu batigeze banyurwa nabyo.
Ati “Twagaragaje ko ibyo abantu bavugaga bitari ukuri kuko twahinduye ishyaka ryacu, turandura ingengabitekerezo yo kwanga Abayahudi yari yararyinjiyemo, dusubiza icyizere abaturage bari baratakaje ku bijyanye n’ubukungu, ingabo n’umutekano w’igihugu.”
Ikibazo cy’Abimukira kiri mu byashegeshe ubutegetsi bwa Starmer, ndetse na Perezida Trump yabishimangiye mu butumwa yanditse.
Starmer yavuze ko azasaba Komite Nyobozi y’Ishyaka rye gushyiraho gahunda y’ikorwa ry’amatora yo kumusimbura, aho kwakira kandidatire bizatangira ku wa 9 Nyakanga.
Yavuze ko azakomeza kuba Minisitiri w’Intebe kugeza igihe uzamusimbura azatorerwa, kandi yiyemeza ko guhererekanya ubutegetsi bizakorwa mu buryo butazarangwamo ibibazo.
Starmer weguye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yari muri uwo mwanya kuva mu 2024. Abaye uwa gatandatu weguye mu myaka 10 ishize.
Andy Burnham wahoze ari Meya wa Greater Manchester ni we uhabwa amahirwe yo kuzasimbura Starmer.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
