Simba SC yongeye kubura amanota muri CECAFA

Nyuma yo kubona inota rimwe mu mukino wa mbere wa CECAFA Kagame Cup 2026 mu itsinda B, Simba SC yongeye kugwa miswi na Jamus FC yo muri Sudani y’Epfo banganya 0-0.

Uyu mukino utarabonetsemo igitego, wabaye kuwa kabiri, tariki ya 28 Nyakanga 2026 Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba kuri Kigali Péle Stadium.

Jamus FC ikinamo Umunyarwanda, Muhire Kevin, yaje ifite icyizere nyuma y’uko yari yabonye amanota atatu mu mukino wa mbere yari yakuye kuri Singida Big Stars ubwo yayitsindaga ibitego 2-0.

Simba SC yabaye iya kabiri muri Shampiyona ya Tanzania 2025-26, yaje ifite igitutu cyo kuba umukino wa mbere yari yanganyijemo na Mogadishu CC yo muri Somalia.

Iyi kipe iri mu zikunzwe muri Tanzania, yari yahinduye abakinnyi babanjemo ku mukino wa mbere, ishyiramo benshi basanzwe babanzamo nka Shomari Kapombe, Clatous Chama n’abandi.

Uko iminota yicuma, ni ko Jamus FC yagendaga izamura icyizere cyo kubona yabona amanota yuzuye cyangwa ikabona byibura rimwe.

Iminota 45 y’igice cya mbere cy’uyu mukino wayobowe n’Abanyarwanda bayobowe na Uwikunda Samuel, nta kipe ibashije kubona izamu ry’indi.

Mu gice cya kabiri, Simba SC yagiye ikora impinduka zitandukanye zigamije gushaka intsinzi ariko bikomeza kuyibera iyanga.

Msambazi yari ifite inyota yo kubona igitego, yashyizemo abarimo rutahizamu, Ibrahim Doumbia n’abandi beza bayo ariko Jamus FC ikomeza kuba nziza.

Mu minota 20 ya nyuma y’umukino, Simba yashatse igitego ku kibi n’ikiza ndetse igenda igusha uburyo bwabaga bwabazwe.

Ku munota wa 74,Libasse Gueye yahishuye uburyo bwiza ku ruhande rwa Simba SC, ku mupira ukomeye yatereye mu rubuga rw’amahina, ushyirwa muri koruneri n’umunyezamu Majak Maling Mawith.

Simba SC yaje muri iri rushanwa ihabwa amahirwe menshi yo kuryegukana, yaje gusoza uyu mukino inganyije 0-0 na Jamus FC.

Byatumye iyi kipe igira amanota abiri mu gihe iyo muri Sudani y’Epfo yo yakomeje kuyobora itsinda n’amanota ane igakurikirwa na Singida Big Stars yo yatsinze Mogadishu CC ibitego 4-1.

Imikino isoza amatsinda muri iri tsinda, izakinwa ku wa Gatanu w’iki Cyumweru. Mogadishu izakina na Jamus FC mu gihe Simba SC izahura Singida Big Stars y’iwabo.

Kuri uyu wa Gatatu, hateganyijwe imikino yo mu itsinda C, aho Al-Hilal SC iza gukina na KVZ FC yo muri Zanzibar Saa Cyenda z’amanywa mu gihe Rayon Sports iza gukina na Tusker FC yo muri Kenya Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba.

Simba SC yatanze byose ariko yongera kubura amanota
Muhire Kevin (11) ntabwo yoroheye abanya-Tanzania
Ibrahim Doumbia wa Simba SC ntabwo yorohewe
Umukino wayobowe n’Umunyarwanda, Uwikunda Samuel
Simba SC yongeye kubura amanota
Jamus FC ikomeje gutungura benshi

UMUSEKE.RW

Share This Article