*Gitifu yireguye avuga ko umukozi wa RIB ari we wacuze umugambi wo kumufungisha
Gisagara: Gitifu w’umurenge wa Mamba mu karere ka Gisagara wahamijwe icyaha gifitanye isano no kwakira ruswa agahinishwa igifungo cy’imyaka irindwi n’amezi atandatu, kimwe n’abo areganwa na bo ntibanyuzwe na kiriya cyemezo aho bahise bakijuririra.
Abaregwa ni abantu batatu aribo Gatongore James wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mamba, Jean Bosco Ntayomba na Niyomugabo Emmanuel baregwa ubufatanyacyaha muri iki cyaha.
James Gatongore aregwa ko yakiriye ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200 kugira ngo areke abenga inzoga zitemewe zizwi nka ‘Nyirantare’.
Jean Bosco Ntayomba we aregwa nka komisiyoneri wa Gatongore James, kuko ayo mafaranga ari we wayahawe ngo ayamugezeho.
Ubushinjacyaha buvuga ko Jean Bosco Ntayomba yumvishije Niyomugabo Emmanuel n’undi muntu bengaga ‘Nyirantare’ ko bagomba gutanga amafaranga ibihumbi 200 Frw, buri wese akazana amafaranga ibihumbi 100Frw, na we akayaha Gatongore James kugira ngo bemererwe gukomeza kwenga izi nzoga zitemewe.
Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko intandaro yo gufatwa kw’aba bantu ari uko uwari watswe amafaranga ya ruswa mbere yo kuyatanga yahise ajya kubibwira RIB, maze ku bufatanye na Polisi bafata inoti zigeze ku mafaranga ibihumbi 100 Frw bazishyiraho ibimenyetso bayaha uwabahaye amakuru, maze na we ayaha Jean Bosco Ntayomba ayahereza Gatongore James.
Hashize umwanya muto Niyomugabo Emmanuel na we yashyikirije Jean Bosco Ntayomba amafaranga, na we ayahereza Gatongore James, ubwo inzego zari ziri hafi aho zihita zibafata.
Gatongore James yahakanye icyaha aregwa avuga ko ibyakozwe byose ari umugambi wacuzwe n’umuyobozi wa RIB mu murenge wa Gikonko (CI) mu karere ka Gisagara, kuko bigeze gushyamirana ndetse bakanarwana.
Gitifu avuga ko uyu muyobozi wa RIB mu murenge wa Gikonko yamugenzeho kuva cyera anamubeshyera ko yacuruzaga urumogi, icyo gihe bungwa n’umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Jerôme Rutaburingoga.
Gitifu Gatongore James akavuga ko ayo mafaranga bamurega yashyizwe mu modoka ye bikozwe n’uyu muyobozi wa RIB, ariko nta ruswa yakiriye ndetse n’abo bamurega ko bamuhaye amafaranga ntabyabaye.
Jean Bosco Ntayomba na Emmanuel Niyomugabo na bo bahakanye ko nta cyaha bakoze basabwa kugirwa abere.
Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwatesheje agaciro ibyo aba batatu bireguje, rufata icyemezo ko uwari Gitifu w’umurenge wa Mamba Gatongore James, Jean Bosco Ntayomba na Emmanuel Niyomugabo bahamwa n’ibyaha baregwa.
Icyemezo cy’urukiko kivuga ko rwategetse ko uwari Gitifu ari we Gatongore James, na Jean Bosco Ntayomba bafungwa imyaka irindwi n’amezi atandatu, naho Emmanuel Niyomugabo we agafungwa imyaka itanu.
Aba bose bahise bajurira mu Rukiko Rukuru urugereko rwa Nyanza aho bategereje kuzaburana ubujurire.
Bariya bose bari batawe muri yombi taliki ya 27 Ugushyingo, 2025 bafungiwe mu igororero rya Huye.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Gisagara
