Abategetsi bakuru muri Leta zunze Ubumwe za Amerika n’aba Iran barahurira Islamabad muri Pakistan mu biganiro by’amahoro bigamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge kemeranyijwe ndetse n’uko intambara n’ubushyamirane byahagarara mu Burasirazuba bwo Hagati.
Ni ibiganiro bitangira ku wa Gatandatu tariki ya 11 Mata 2026.
Intumwa za Leta zunze Ubumwe za Amerika zamaze kugera Islamabad ziyobowe na Visi-Perezida JD Vance, ari kumwe n’Intumwa yihariye ya Trump mu Burasirazuba bwo Hagati, Steve Witkoff, ndetse n’Umukwe wa Trump, Jared Kushner.
Ubutegetsi bwa Iran ntibwatangaje intumwa zabwo zagiye mu biganiro ariko ibitangazamakuru bitandukanye byatangaje ko intumwa z’icyo Gihugu ziyobowe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Mohammad Bagher Ghalibaf.
Ku bizaganirwaho ni ingingo 10 Iran yatanze ngo intambara ihagarare burundu mu Burasirazuba bwo Hagati.
izo zikaba zirimo; gukurirwaho ibihano by’ubukungu yafatiwe, kuyiharira ubugenzuzi bwose bw’inzira ya Hormuz inyuzwamo 20% bya peteroli yo mu Isi, kuyireka igakomeza gahunda zo gutuganya imbaraga za nucléaire ndetse no gusaba Leta zunze Ubumwe za Amerika zigakura ingabo zifite mu Burasirazuba bwo Hagati.
Iran irenzaho ikavuga ko amahoro ataboneka mu gihe Israel idahagaritse kurasa mu Gihugu cya Lebanon yitwaje kurimburayo umutwe wa Hezbollah
Washington ivuga ko ibyo Iran yasabye ari ibyo kuganirwaho.
Ubutegetsi bwa Leta zunze Ubumwe za Amerika bwo ku meza y’ibiganiro bufite ingingo 15 zigomba kuganirwaho, zirimo; gusaba Iran kutazigera itunga intwaro kirimbuzi, kugabanya ingano y’ubutare bwa uranium ituganya no gufungura byuzuye inzira ya Hormuz.
Iran na Leta zunze Ubumwe za Amerika bagiye kuganira nyuma y’iminsi 40 y’ibitero by’indege z’intambara, misile na drones byahanahanywe mu kirere cy’Uburasirazuba bwo Hagati, bikurikiye intambara Israel na Amerika bari bashoje kuri Iran, igasubiza irasa mu bihugu byose birimo inyungu za Amerika.
Ku buhuza bwa Pakistan, ibihugu byaje kwemera agahenge k’iminsi 14 hagakorwa ibiganiro bigamije guhagarika intambara burundu.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
