Ikigo cyari cyarahishije icumbi cyubatse irishya rya Miliyoni 150Frw

Ikigo cya IWE (Institute Women for Excellence) giherereye mu Karere ka Rwamagana, giheruka gushya, icumbi ryararagamo abanyeshuri b’abakobwa , kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Mata 2026, ryatashye ku mugaragaro icumbi rishya ryuzuye ritwaye arenga miliyoni 150 Frw.

Ni icumbi rifite umwihariko w’uko rishobora kwakira abanyeshuri 250 bavuye ku bitanda 125 kandi rikagira ibyumba bishobora gutangirwamo ubuvuzi. Iyi nzu yuzuye ku bufatanye bwa African Leadership and reconciliation Ministries n’abandi bafatanyabikorwa.

Yafashwe n’inkongi tariki ya 13  Ugushyingo 2025, mu masaha ya saa yine z’amanywa , ibintu byose birakongoka.

Visi Perezida ushinzwe Iterambere na Porogaramu  akaba umuyobozi wungirije w’umuryango African Leadership and reconciliation Ministries, wagize uruhare ngo ishuri ribeho, Bishop Maniragaba Esron, avuga ko  ubwo bahishaga iri cumbi bari bakutse umutima ariko bongeye kunezerwa kuko habonetse irishya.

Ati “Twari twihebye tutazi uko biri bugende, cyane  igihe twatekerezaga uko abana b’abakobwa bari hanze, tutazi uko bari buhagume. Abanyeshuri magana bari bameze nk’aho nta byiringiro, bihebye, ariko ubu muri aya mezi ashize habaye ubutabazi bukomeye buvuye mu mpande zitandukanye  baba ubuyobozi bw’u Rwanda, abafatanyabikorwa ba  ALARM  ku rwego rw’Isi, n’Abanyarwanda . Ababyeyi bazishima kubona iki gikorwa gisimbura icyari cyangijwe n’umuriro. “

Umuyobozi w’Ishuri rya IWE, Habarurema  Wellars, nawe ashimangira ko nyuma yuko iri cumbi rifashwe n’inkongi, ikigo cyinjiye mu bihe bikomeye.

Ati “Twabonye inyubako nziza, yiyongereyeho ahantu abanyeshuri barwarira, bakabona kuvurizwamo ndetse n’ibyumba abarezi ( Animatrice) bashobora kubamo, nabo bakagira ubuzima bwiza. Turashima Imana n’abafatanyabikorwa batubaye hafi.”

Akomeza ati “ Abanyeshuri bagiye kuryama bisanzuye. Icyo twakoreshaga nk’uburyamo kandi ari aho barira, igihe kongera ibe aho kurira . Abayeshuri bagiye kwiga neza . Icyo twongeraho kandi inyubako iragutse ku buryo  byanatworohera kongera umubare w’abanyeshuri n’abandi bose bashaka kuza kwiga muri IWE bakaza .

Umugenzuzi w’Uburezi mu Murenge wa Kigabiro ari naho ishuri ryubatswe, Safari Jean Vedaste,  avuga ko iyo nyubako nshya yasanwe neza ku buryo izatuma abana biga neza, bikongera imitsindire.

Yongeraho ko usibye kuba iri cumbi ryaraguwe, hanashyizwemo ibyumba byo gufashirizamo abanyeshuri bazagira ibibazo by’ubuzima, bakavurirwamo.

Ati “ Ntekereza ko bizabafasha n’imitsindire kuko iyo uryama ahantu heza, bigufasha no gutekereza neza.”

Ikigo cya IWE (Institute Women for Excellence) gisanzwe cyigamo abanyeshuri b’abakobwa gusa, biga kuva mu mwaka wa Mbere kugeza mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye.

Ryari ryahiye rirakongoka
Ubu abanyeshuri bagiye kujya barira ahantu heza
Umugenzuzi w’Uburezi mu Murenge wa Kigabiro ari naho ishuri ryubatswe, Safari Jean Vedaste
Umuyobozi w’Ishuri rya IWE, Habarurema Wellars
Abayobozi b’iki kigo n’ababyeyi baje kureba inyubako nshya izatangira gukoreshwa vuba  

UMUSEKE.RW

Share This Article