Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abayobozi batatu bo ku rwego rw’Akagari ka Kanazi, mu karere ka Bugesera, bakekwaho icyaha cya ruswa.
Abafunze ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kanazi, Niyikora Alexis, umukozi ushinzwe Iterambere n’ubukungu mu Kagari ka Kanazi(SEDO), NDAGIWENAYO Boniface ndetse n’ushinzwe umutekano witwa KARISA Jean Baptiste.
Batawe muri yombi ku wa 8 Mata 2026, bakurikiranyweho icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke y’amafaranga 51,000 FRW kugira ngo hakorwe ibinyuranye n’itegeko.
Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko ibi byaberye mu Mudugudu wa Nyarugati ya I, Akagari ka Kanazi, Umurenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.
Bivugwa kuba batse ruswa umuntu wari ufite akabari n’ imashini y’imikino y’amahirwe izwi nk’ikiryabarezi, kugira ngo iyo mashini bayimusubize kuko bari barayifashe ifungiye mu kagari.
Abaregwa bafungiye kuri RIB Station Nyamata mu gihe dosiye iri gutunganywa ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.
Aba baramutse bahamijwe n’ibi byaha, bazafungwa hagati y’imyaka itanu n’imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro eshanu z’agaciro k’indonke yatswe cyangwa yakiriwe.
UMUSEKE.RW
