Ayatollah Mojtaba Khamenei yatangaje ko Iran idateze gupfukamira Amerika n’abambari bayo kandi ko nta mwanya bafite mu muhora wa Hormuz.
Ibyo ni bimwe mu bikubiye mu itangazo ryasomwe kuri televiziyo kuri uyu wa Kane tariki 30 Mata 2026.
Umutegetsi w’ikirenga wa Iran yanongeyeho ko badateze guhagarika umugambi wo gukora intwaro kirimbuzi no kurengera ingufu zabo za Nikleyeri.
Yatangaje ibi mu gihe Perezida Donald Trump wa Amerika we avuga ko inzira y’ibiganiro na Iran ayikozaho imitwe y’intoki.
Ayatollah Mojtaba Khamenei yavuze ko miliyoni 90 z’Abanya-Iran bari imbere mu gihugu n’abari hanze yacyo batewe ishema n’indangagaciro za Iran zo kurengera ingufu z’igihugu.
Yashimangiye ko bazarengera misile n’ubushobozi bwazo bw’ingufu za nikleyeri nk’umutungo w’igihugu, nk’uko barengera amazi, ubutaka n’ikirere byacyo.
Yavuze ko umuhora wa Hormuz bawusangiye n’abaturanyi ba Iran bo mu kigobe cya Perse n’icya Oman mu cyo yise ko “dusangiye igeno.”
Ati:”Abanyamahanga baza bava mu birometero ibihumbi n’imigirire y’ubusambo n’ubuhemu nta mwanya bahafite – uretse mu ndiba y’amazi yawo”.
Mojtaba Khamenei yavuze ko uburyo bushya bwo gutegeka Umuhora wa Hormuz buzazana ituze n’iterambere ku bihugu byo mu kigobe.
Yagaragaje ko Iran izaha umutekano akarere k’ikigobe kandi ko bazakura umwanzu mu nzira y’amazi.
Ayatollah Mojtaba Khamenei ntaraboneka mu ruhame cyangwa mu mafoto kuva muri Werurwe yajya ku butegetsi nyuma y’igitero cya Amerika cyishe umugore we ndetse na se Ayatollah Ali Khamenei.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
