Nyanza: Abaganga batatu bakorere ku Bitaro bya Nyanza batawe muri yombi bakekwaho guha serivisi mbi ‘umubyeyi’ wari ku nda.
Iyi serivise mbi yagize ingaruka mbi ku mwana uri mu nda.
Abakurikiranye amakuru babwiye UMUSEKE ko umubyeyi wari ku nda yagiye kwa muganga ku bitaro i Nyanza ntiyitabwaho uko bikwiye n’abaganga, maze umwana aza kuvuka atuzuye (premature) hashize umwanya muto arapfa.
Bariya bakurikiranye amakuru bavuga ko nyuma yaho Perezida wa Repubulika y’u Rwanda avugiye mu ruhame anenga abaganga b’i Karongi bahaye serivisi mbi umubyeyi utwite agapfa, uriya mubyeyi w’i Nyanza na we yahise ajya kurega abaganga bakora muri maternité mu bitaro bya Nyanza.
Abo baganga bahamagajwe kwitaba kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana mu karere ka Nyanza bahita bafungwa.
Abakurikiranye amakuru bemeza ko ubuyobozi bw’ibitaro by’akarere ka Nyanza bwabwiye abandi bakozi kwitwararika, ko hari abaganga bo mu bitaro bafunzwe.
Ubuyobozi bwasabye abandi baganga gushaka uko babasura abo bagenzi babo barimo gukurikiranwa.
Mu kiganiro UMUSEKE wagiranye n’umwe mu bagannye ibitaro bya Nyanza, na we yavuze ko iyo abona aho anyura arega yari kurega kuko umugore we yagiye kubyarirayo saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) ararangaranwa batangira kumubaga saa cyenda z’igicuku (03h00 a.m) umwana bamukuramo yapfuye.
Umugore we ngo bamudoze nabi bajya kumwohereza i Huye mu bitaro bya CHUB byagoranye ku buryo ibyo yakorewe n’ubu bikimugiraho ingaruka.
Zimwe mu nzego zirebwa n’iki kibazo UMUSEKE wazibajije ariko zirinze kugira icyo zibitangazaho.
UMUSEKE.RW

Nange nakoze accident moto ingonze njyayo navunitse ifufwa rya cravicule njya muri emergency mbura unyitaho,kugeza Aho nasanze bari kwiganirira baransohora,mpita njya ku aGihozo .Kugeza nubu sinatinyuka kugana ku Bitaro bya Nyanza
Rero numva iki cyintu cyabaganga na service ababagana batishimira cyagakwiye gukorerwa ubugenzuzi bwimbitse kuko twese tuzi ubushobozi bwa mavuriro yacu budahagije ndetse n abaganga bake mumpande zombi .
Reo natwe abivuza tujye tureba tureba niba byabaye muburrangare Koko .ikindi kwivuza ni kare naho usanze bafite abarembye cyane nae ubumve nubwo twese tuba dukeneye kwitabwaho, arko kdi Janine abadatanga service uko bikwiye ,babihanirwa nyuma yo kongera kwigishwa .Abahuye nibi bibazo mwihangane kdi mubabarire bazikosora ubutahaa bizagenda neza hamwe na MINISANTE bizakemuka.
are you sure ?
Habemo ubucukumbuzi uwakoze ikosa acyeburwe nabagana amavuriro tugeyo kare tutararemba ngo birenge igaruriro byose sabaganga babikora kwivuza neza kugihe bifite uruhare runini mugukira neza naho ubundi icyinu cyose tucyitiriye umuganga byazatera ikibazo gikomeye nabo nabantu si lobot harebwe impamvu muzi
Rero numva iki cyintu cyabaganga na service ababagana batishimira cyagakwiye gukorerwa ubugenzuzi bwimbitse kuko twese tuzi ubushobozi bwa mavuriro yacu budahagije ndetse n abaganga bake mumpande zombi .
Reo natwe abivuza tujye tureba tureba niba byabaye muburrangare Koko .ikindi kwivuza ni kare naho usanze bafite abarembye cyane nae ubumve nubwo twese tuba dukeneye kwitabwaho, arko kdi Janine abadatanga service uko bikwiye ,babihanirwa nyuma yo kongera kwigishwa .Abahuye nibi bibazo mwihangane kdi mubabarire bazikosora ubutahaa bizagenda neza hamwe na MINISANTE bizakemuka.
Nyanza mwebwe nimuyizi
Nange byambayeho inyanza Sinzahakumburape
Gusa sibose Ariko Abeshi ntabwo bita kunshingano
Nimucyenera inkuru irambuye muzambaze.
as been approved.
Nyanza mwebwe nimuyizi Nange byambayeho inyanza Sinzahakumburape Gusa sibose Ariko Abeshi ntabwo bita kunshingano Nimucyenera inkuru irambuye muzambaze.0788856215
KaGoma utanze commentaire nziza cyane👍🏾👍🏾👍🏾
Hakwiye kwibazwa niba umuntu utanga service mbi biba bimukomotseho cga ni systeme akoreramo nayo ubwayo itamworohereza ? Na none Kandi abakora kwa muganga bashobora kuba nabo bahabwa service mbi bikabomaho nabo izo batanga ntizibe nziza !! Kwivuza kugihe Kandi kare , gusobanurirwa service ugiye guhabwa ibyo isaba kumugenerwa bikorwa , kwitararika k umuganga n abo aha service bakayaka neza ! Urugero ibitaro byinshi bya leta ntabwo bipfa kubaga umubyeyi wese utwite ubisabye reka da babanza ngo kubanza kugerageza ko yabyara neza!!!
Kereka hagiyeho itegeko ubisabye igihe kigeze cyo kubyara akajya ahita ahabwa icyo yasabye!
Erega Abaganga baba nabo bashaka kuramira Umubyeyi n,umwana uri mu nda rwose ntabwo babikoze ku bushake erega Ntawuvura umunsi babahe imbabazi n,ukuri kuko birababaje
Erega Abaganga baba nabo bashaka kuramira Umubyeyi n,umwana uri mu nda rwose ntabwo babikoze ku bushake erega Ntawuvura umunsi babahe imbabazi n,ukuri kuko birababaje
Ariko ibitaro bya Nyanza umuco wa service mbi ni kuva kera. mu minsi ishize najyanyeyo umwana wumunyeshuri wari wagize ikibazo nyuma yo gutanga amaraso nk’umukorerabushake wa croix rouge. ark ibyo nahaboneye iyo hatabaho intervention ya RBC kuri HQ umwana yari kuhagwa. aho ngiye ngo jya hariya nazingurutse imiryango utabara. gusa nanone si bose reka nshimire umu PR Public relation na Customer care ikibazo bakigize icyabo abaganga babona kuvura umwana. bisubireho
Iyo mbonye inkuru nk’iyi bintera agahinda uti kubera iki:
1.izi nkuru zikwirakwiza amakuru atariyo kuko iyo wanditse inkuru utabajije impande zombi uba wwbogamye,kuvuga ngo yahawe service mbi inda ivamo, umurwayi yageze Kwa muganga azanywe Niki?yahageze sangahe? service yasabaga ni iyihe?
Yamaze umwanya ungana gute atarafashwa?ese gutinda gufashwa byabaye impamvu y’urupfu?
Numara kwibaza ibyo bibazo ubundi utangaze inkuru
2. Uyu murwayi aba yihemukiye cyane kuko ntekerezako nta muganga wamwimye service abigambiriye,ingaruka nuko uyu murwayi azahorana ihungabana rizagenda ryiyongera kuko ibitaro n’abaganga bizamibera ikigeragezo cyidashira.
3. Ibyo kubaga umugore rero mwe buriya mubifata nko kubaga itungo niryo ubaga udategereje ko ryongera kubaho,arko umuntu mwibuke ko umubaga ugiye gukuramo umuntu ugomba kubaho Kandi na mama we agomba kubaho,ikindi nuko ibyo umurwayi yifuza ñtaho bihuriye nibigenderwaho mu kuvura.
None rero reka abaganga tubasabe kwiminjiramo agafu,abarwayi n’abo basobanurirwe uburenganzira bwabo naho iri hangana ñtaho ryaba riganisha umuturarwanda.
Kandi nimujya gutangaza inkuru nk’iyi zidatanga amakuru yose ntimukabanzeho umubyeyi wacu H.E
Yeweeee