Mu nzira yo gushaka itike yo kujya mu mikino Olempike 2028 izabera i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore y’umupira w’amaguru [She-Amavubi], izahura na Éthiopie mu mukino w’ijonjora ry’ibanze.
Tombola y’uko amakipe azahura mu majonjora y’ibanze, yabaye ku wa Gatatu, tariki ya 29 Mata 2026.
Iyi tombola yabaye mu byiciro bibiri. Amakipe 35 yo ku Mugabane wa Afurika, ariko bitewe n’imyanya ariho ku rutonde rwa FIFA ni yo yatoranyijwe.
Ibihugu bitandatu birimo Sudani izakina n’Ibirwa bya Comores, Sudani y’Epfo izakina na Madagascar ndetse na Ikirwa cya Maurice kizakina na Djibouti.
Aya makipe azabanza gukina ijonjoro ry’ibanze, maze hazagaragare atatu azasanga andi 29 yari ahagaze neza ku rutonde ubwo iyi tombola yakorwaga.
U Rwanda ruri muri ibi bihugu 29 biri mu bihagaze neza, aho bizahera mu cyiciro cya kabiri cy’iyi imikino.
Tombola y’iki cyiciro yakurikiyeho, yasize Amavubi y’Abagore yisanze azahura n’ikipe y’igihugu ya Éthiopiea ho izi zizakina umukino ubanza n’uwo kwishyura, maze izasezerera indi izahite ijya mu cyiciro cya gatatu muri bitanu bizakinwa kugeza habonetse ibihugu bibiri bizahagararira Umugabane wa Afurka.

UMUSEKE.RW
