Perezida Kagame ategerejwe muri Botswana

Perezida Kagame ategerejwe muri Botswana

Perezida Paul Kagame arateganya kugirira uruzinduko rw’akazi muri Botswana nk’uko ibiro by’umukuru w’iki gihugu byabitangaje.

Ibiro bya Perezida muri Botswana byatangaje ko tariki ya 6 – 7 Gicurasi 2026, ku butumire bwa mugenzi we wa Botswana, Duma Gideon Boko, Perezida Kagame azagirira uruzinduko rw’akazi muri iki gihugu.

Uru ruzinduko ruzabanzirizwa n’inama ya kabiri ya Komisiyo ihoraho ihuriweho n’u Rwanda na Botswana ishinzwe ubufatanye (JPCC), iteganyijwe ku matariki ya 4 – 5 Gicurasi 2026, igamije gushimangira ubushake bw’ibihugu byombi mu bufatanye bwitezweho umusaruro.

Ibiro bya Perezid awa Botswana bivuga ko uru  ruzinduko “rugaragaza intambwe ikomeye mu guteza imbere umubano hagati ya Botswana n’u Rwanda, cyane cyane mu guteza imbere ubufatanye mu bukungu bufite inyungu zigaragara, bushingiye ku byagezweho kuva mu ruzinduko rwo mu 2019, harimo n’amasezerano yo gushyiraho Komisiyo ihoraho ihuriweho (JPCC) nk’urwego rwo kurushaho guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.”

Mu gihe cy’uruzinduko, abayobozi b’ibihugu byombi bazagirana ibiganiro byibanda ku bucuruzi hifashishijwe ikoranabuhanga, ubukerarugendo, inkingo z’amatungo, inzira z’ubwikorezi, ndetse n’ubufatanye mu ruhererekane rwo kongerera agaciro amabuye ya diyama.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame azasura ikigo cy’ubucuruzi bwa diyama cya Botswana (DTCB).

Hateganyijwe gusinywa amasezerano atandukanye, arimo ajyanye n’ubucuruzi n’ishoramari, ubufatanye hagati y’urwego rwa Botswana rushinzwe ishoramari n’ubucuruzi (BITC), ndetse n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB).

Hazasinywa n’amasezerano yo kwirinda gusoresha kabiri agamije koroshya ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.

Hazaba n’inama yiga ku bucuruzi n’ishoramari ku itariki ya 5 Gicurasi 2026, izahuriza hamwe abashoramari n’abayobozi batandukanye hagamijwe kurebera hamwe amahirwe mashya y’ubufatanye.

Perezida Kagame azaba aherekejwe n’abaminisitiri, abayobozi bakuru muri Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’intumwa z’abashoramari, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yaherukaga kugirira uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri iki gihugu muri 2019 , ubwo we na Madamu Jeannette Kagame,  bakirwaga  mu Murwa Mukuru Gaborone na Dr. Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi wari ku butegetsi icyo gihe.

Ibihugu byombi bisanzwe ari inshuti ndetse mu 2022 byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye n’ubuhahirane mu nzego zirimo ubukungu n’ishoramari.

UMUSEKE.RW

Share This Article