Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Tanzania byatangaje ko Perezida yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda aho yitabiriye inama yiga ibijyanye n’ingufu.
Mu masaha ya mu gitondo Samia Suluhu Hassan n’abayobozi bari kumwe na we bageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga kitiriwe Julius Nyerere (JNIA) mu mujyi wa Dar es Salaam, aho indege ibakura ibazanye mu Rwanda.
Aje mu nama y’Abakuru b’Ibihugu yiga ku ikoreshwa ry’ingufu za Nikeriyeri ku mugabane wa Africa.
Iyi nama irimo impuguke, abashoramari n’imiryango itandukanye ku Isi iriga uburyo ingufu za Nikeriyeri zakoreshwa muri Africa mu rwego rwo gukemura ibibazo bitandukanye, haba amashanyarazi, cyangwa mu buvuzi n’ibindi Nikeriyeri ikoreshwamo mu buryo bwa gisivile.
Harasuzumwa kandi uburyo umugabane wa Africa warushaho kwihaza ku mashanyarazi, uburyo bwo kubungabunga ikirere n’ibidukikije, guteza imbere inganda, guteza imbere ibishya mu ikoranabuhanga rijyanye n’ingufu za Nikereyeri no kureshya abashoramari bashobora gushyira amafaranga yabo muri uru rwego.
Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ingufu za Nikereyeri, IAEA cyemeza ko izi ngufu zaba amahirwe akomeye kuri Africa mu bijyanye no kwihaza ku mashanyarazi kandi mu buryo burambye.
Umugabane wa Africa ukeneye ingufu zihagije z’amashanyarazi, aho nibura abasaga miliyoni 600 bagikeneye kubona amashanyarazi.
Africa igenda igira umubare munini w’abaturage kubera ubwiyongere bukabije, ni nako imijyi yo kuri uyu mugabane igenda yaguka, ndetse n’urwego rw’ubukungu n’inganda rurushaho gukomera.
IAEA yemeza ko kubera izo mpamvu Africa izakenera cyane ingufu zaba izikomoka ku zuba, umuyaga n’izindi zisubiranya.
Mu nama ibera mu Rwanda biteganyijwe ko Umuyobozi mukuru wa IAEA, Rafael Mariano Grossi ageza ijambo kubayitabiriye.
Africa y’Epfo ni kimwe mu bihugu bimaze igihe bikoresha ingufu za nikereyeri mu gutanga amashanyarazi, aho zitanga 4% z’ayo iki gihugu gikoresha.
Misiri na yo yubatse uruganda rukora amashanyarazi ya nikereyeri, biteganywa ko mu mwaka wa 2028 ruzatangira gutanga amashanyarazi.
Ibindi bihugu byo muri Africa biri mu nzira ndetse bimwe byiyemeje gutangira kubaka ibikorwa remezo byo muri uru rwego.
Ibyo bihugu birimo Algeria, Burkina Faso, Ethiopia, Ghana, Kenya, Morocco/Maroc, Niger, Nigeria, u Rwanda, Senegal, Sudan, Tunisia, Uganda, Tanzania na Zambia.
UMUSEKE.RW
