Perezida Paul Kagame , kuri iki cyumweru, tariki ya 3 Gicurasi 2026, yageze i Dar es Salaam muri Tanzania, mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe rugamije gushimangira umubano uri hagati y’ibihugu byombi.
Akigera yo, Umukuru w’Igihugu yakiriwe na mugenzi we, Perezida Samia Suluhu Hassan, bagirana ibiganiro byihariye.
Ibiganiro byabo byibanze ku kurushaho gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda na Tanzania mu nzego z’ingenzi zireba inyungu z’impande zombi.
Nyuma y’ibiganiro by’aba bakuru b’ibihugu byombi, bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru.
Aba bayobozi kandi biteganyijwe ko baganira ku bufatanye m’imikorere y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ,EAC, mu gushimangira ubufatanye mu by’ubukungu ku bagize uyu muryango .
Umuryango wa EAC wihaye intego yo kuzamura ubucuruzi hagati y’ibihugu biwugize, buva ku 15% bukagera kuri 40% bitarenze umwaka wa 2030.
Nubwo ubucuruzi muri uyu muryango bwazamutse mu buryo bugaragara mu myaka ya vuba , buva kuri miliyari $9.8 mu 2021 bugera kuri miliyari $14.3 mu 2024 , ijanisha ry’ubucuruzi muri aka karere riracyari munsi y’urwego rwifuza.
Imibare mu by’ubukungu kandi igaragaza ishoramari rigenda ryaguka hagati y’ibihugu byombi.
Kuva mu mwaka wa 1990 kugeza muri Werurwe 2026, Tanzania yanditse imishinga y’ishoramari y’Abanyarwanda 42 ifite agaciro kagera kuri miliyoni $325.53.
Iri shoramari ryahanze imirimo 2,225 mu nzego zinyuranye z’ubukungu bwa Tanzania, zirimo inganda, ubwikorezi, serivisi z’imari, umutungo kamere, n’ubukerarugendo.
Ubu bufatanye mu by’ubukungu buri ku mpande zombi, kuko n’ibigo byinshi by’Abatanzaniya byaguye ibikorwa byabyo mu Rwanda.
Bimwe mu bigo bizwi bya Tanzania bimaze gushinga imizi mu Rwanda harimo: Bakhresa Group (ikora ibiribwa n’ibinyobwa), Magodoro Dodoma, Discount Center, Jambo Plastic, na Sagar Enterprises.
Ishoramari rya Tanzania mu Rwanda na ryo rigenda ryaguka, nk’ingendo n’ubukerarugendo harimo Buffalo Travelling Tours.



UMUSEKE.RW
