Kamonyi: Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Murenge wa Musambira, Ngomiraronka Aphrodice umwe mu barokotse, yabwiye abari aho ko nta kintu kimushimisha nko kubona impuzankano y’igisirikare cy’u Rwanda (RDF).
Ni mu buhamya burebure bwe n’inzira y’umusaraba Ngomiraronka Aphrodice yahatangiye.
Ngomiraronka n’ababyeyi be bari batuye muri Segiteri Mpushi mu cyahoze ari Komini Nyamabuye, ariko arokokera i Kabgayi, avuga ko yiciwe ababyeyi, abavandimwe n’abandi Batutsi benshi bari baturanye mbere ya Jenoside.
Avuga ko adateze kwibagirwa ijambo Inkotanyi zababwiye rigira riti: ”Muhumure mubayeho”.
Avuga ko iri jambo rihora mu mutima we buri gihe, kuko nyuma yo kurokoka yakurikiye Inkotanyi kandi atari umusirikare bamarana igihe kinini, bituma iyo abonye imyenda bambara bimushimisha.
Yongeyeho ati: ”Iyo mbonye impuzankano za RDF ndanezerwa, nkunda igisirikare cy’u Rwanda. Urwo rukundo ndukomora ku ijambo ry’ihumure batubwiye ntateze kuzibagirwa.”
Mu kurangiza ubuhamya bwe, Ngomiraronka avuga ko ashimira Ingabo zahoze ari iza APR n’Umugaba mukuru wazo Paul Kagame.
Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside (IBUKA) Mwenedata Zacharie yabwiye Ngomiraronka watanze ubuhamya, ndetse n’abitabiriye igikorwa cyo kwibuka ko agahinda yagize agasangiye n’abantu benshi.
Avuga ko ububabare abarokotse Jenoside bagize babuzi, abizeza ko nta Jenoside izongera kubaho mu Rwanda.
Ati: ”Ndasaba abafite amakuru y’aho imibiri y’abacu iri bayatange kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.”
Mwenedata avuga ko Kwibuka abazize Jenoside atari ugusubira mu mwijima ahubwo ari uguha agaciro abayizize, no kubaka icyizere cy’ejo hacu heza.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvère avuga ko uyu ari umwanya wo guhumuriza abarokotse Jenoside, “kugira ngo turusheho guhangana n’Ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse n’abahakana bakanapfobya ko itabayeho.”
Ati: ”Turashimira Inkotanyi zarokoye Abatutsi, tukanashimira Imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame.”
Meya Nahayo yasabye abakiri bato gukomeza guharanira kwigira ku mateka u Rwanda rwanyuzemo bakagena ejo heza habo.
Imiryango ifite ababo biciwe mu bice bitandukanye b’icyahoze ari Komini Musambira babanje kunamira izo nzirakarengane zahiciwe.
Dr Nahayo avuga ko muri uyu Murenge habonetse abafite ingengabitekerezo ya Jenoside bataramenyekana baheruka kwirara mu ishyamba ry’uwarokotse bagatema ibiti byose birigize.



MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi
