Ikibazo cy’inzoga z’inkorano cyahagurukije inzego zikomeye

Abayobozi mu nzego nkuru z'umutekano bitabirye inama

Kuva umwaka wa 2026 watangira nibura abantu 50 bamaze gupfa abandi 100 barahuma, biturutse ku nzoga banyoye, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihuhugu, Habimana, Dominique, yavuze ko hagiye kongerwa imbaraga mu guhashya inzoga zitujuje ubiziranenge kuko ari ikibazo kiri gukura kurusha imbaraga zabishyirwagamo.

Yabigarutseho mu nama yabaye ku wa  29 Nyakanga 2026, yahuje Abaminisitiri, abayobozi b’inzego z’umutekano, Ba Guverineri, Ba Meya n’abandi bayobozi ngo haganirwe uburyo bwo gukaza ingamba zo guhangana n’ubusinzi bukabije n’inzoga zitujuje ubuziranege.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana, yasobanuye ko impamvu y’iyi nama ari ugusesengura ngo harebwe icyakorwa kugira ngo hubakwe umunyarwanda ufite indangagaciro za kinyarwanda kandi ufite ibikwiye byose kugira ngo u Rwanda rwifuza kubakwa rugerweho.

Ati “ Twiyemeje rero gukomeza kubishyiramo imbaraga, kugira ngo twigishe abaturage bacu, tubigishe y’uko gukunda inzoga, kunywera gusinda ntabwo ari ibintu by’i Rwanda. Abakora ibinyobwa bagamije kwangiza ubuzima bw’abaturage ngo bakururemo amafaranga tumaze igihe duhanganye na bo.”

Minisitiri Habimana avuga ko inzoga zifite aho zihuriye no kugwingira kw’abana, amakimbirane mu muryango n’abana bata ishuri.

Ati “Iyo umuntu amaze kubatwa aba atagitekereza gukora cyangwa n’iyo afite akazi akakavamo. Ibyo ni ibyonnyi biri mu muryango nyarwanda.”

Hirya no hino mu Gihugu inzego z’ibanze n’iz’umutekano bamaze kumena inzoga zitujuje ubuziranenge zikabakaba litiro miliyoni ndetse kuva mu ntangiriro za 2026 abantu nibura 50 bamaze guhitanwa n’izo nzoga mu gihe abandi 100 bahumye.

Hashize igihe Minisiteri y’ubuzima isohoye amabwiriza agenga itunganywa ry’ibiribwa n’ibinyobwa gakondo bikozwe mu binyampeke, ibitoki n’imbuto bikorewe mu miryango.

Ni amabwiriza agamije kunoza ibijyanye gutegura ibiribwa, kwenga, kubika no kunywa ibinyobwa gakondo bikorewe mu rugo, harimo ubushera, ikigage, umutobe, urwagwa n’ibindi, ndetse no gukumira ibiribwa n’ibinyobwa bihumanye bishobora gutera indwara, ubumuga cyangwa se urupfu.

Ni amabwiriza yagenewe abatunganya ibiribwa n’ ibinyobwa, abanywa ibinyobwa gakondo byengewe mu ngo ndetse n’abakenera kubikoresha mu birori cyangwa mu minsi mikuru.

Kuva ibumoso ( Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Consolée Uwimana naMinisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Vincent Biruta bitabiriye inama
Abayobozi mu nzego nkuru z’umutekano bitabirye inama
Abayobozi batandukanye bamaze igihe mu bikorwa byo kumena inzoga zitujuje ubuziranenge

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *