Ubushyuhe bwishe abarenga ibihumbi 10 mu Burayi

Mu bice byinshi byo mu Burayi, imodoka ziragenda zimena amazi ku baturage mu rwego rwo kubagabanyiriza gushyuha

Abantu 10,650 bapfuye mu buryo budasanzwe mu bihugu by’u Burayi mu cyumweru kimwe cyo mu mpera za Kamena 2026, inzego z’ubuzima muri ibyo bihugu zivuga ko imfu zabo zahuzwa n’ubushyuhe bukabije bwibasiye ibyo bihugu.

Imibare yashyizwe ahagaragara na EuroMOMO, urubuga rukurikirana imfu mu bihugu by’u Burayi hashingiwe ku makuru atangazwa n’Ikigo cy’u Burayi gishinzwe gukumira no kurwanya indwara (ECDC), igaragaza ko hagati ya tariki ya 22 na 28 Kamena 2026 habonetse imfu 10,650 zirenze umubare wari usanzwe ubaho

Muri abo bapfuye, abarenga 9,000 bari bafite imyaka 65 kuzamura, bikerekana ko abantu bageze mu zabukuru ari bo bagizweho ingaruka zikomeye n’ubwo bushyuhe.

Ubushyuhe bwageze ku rwego rwo hejuru mu bihugu birimo u Bufaransa, Espagne, u Bwongereza n’ibindi bice by’u Burayi bw’Iburengerazuba, aho abaturage bahuye n’ubushyuhe budasanzwe bwamaze iminsi myinshi, ku buryo hifashishwaga imodoka zimena amazi zikayera abaturage mu mihanda mu rwego rwo kubakonjesha.

Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko ubushyuhe bukabije bushobora gutera umuntu indwara yo gushyuha bikabije k’umubiri bukanakaza indwara z’umutima n’iz’ubuhumekero, ari na byo bituma umubare w’impfu wiyongera cyane cyane mu bageze mu zabukuru n’abafite uburwayi budakira.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article