Kigali Women Football Club, yahaye akazi Rudasingwa Fleury nk’umutoza mukuru wayo.
Ni amakuru yemejwe n’iyi kipe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 4 Nzeri 2026.
Ni nyuma y’uko uyu mutoza yari amaze amasaha 24 asezeye muri Rayon Sports WFC yakoragamo.
Yasimbuye Mubumbyi Adolphe wari wayijemo mu mpera za Shampiyona y’umwaka ushize ubwo yari ikiri mu Cyiciro cya mbere.
Rudasingwa yari amaze imyaka itatu ari umutoza wungirije unongerera imbaraga abakinnyi muri Rayon Sports WFC.
Uretse aha kandi, Fleury yakiniye ndetse atoza La Jeunesse FC yo ku Mumena.


UMUSEKE.RW

