Ibyo Shema akurikiranyweho si ibya FERWAFA – RIB

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B.Thierry, yatangaje ko Shema Ngoga Fabrice uyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ibyo akurikiranyweho ari iby’akazi akora gatandukanye n’iri Shyirahamwe.

Ibi byatangarijwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyahuje RIB na Polisi y’u Rwanda, ubwo herekenwaga abantu 17 bakorera Leta batawe muri yombi bafite aho bahuriye n’inganda ziherutse gufungwa kubera gukora inzoga zitujuje ubuziranenge.

Aberekanywe bose ni abakozi ba Leta barimo 10 bakorera Rwanda FDA.

Ubwo yabazwaga kuri Shema Ngoga Fabrice, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry, yasubije ko ibyo uyu Muyobozi akurikiranyweho ntaho bihuriye n’iri Shyirahamwe.

Yagize ati “Shema Fabrice yarafashwe ku itariki ya 11 Kanama. Akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye. Iperereza rirakomeje. Ni sheki ijyanye n’imirimo yakoraga.”

“Aya niyo makuru y’ukuri. Haveho ibindi biteye urujijo. Ni imirimo ye bwite. Ntaho bihuriye na FERWAFA. Iyo Sheki itazigamiye ni ijyanye n’akazi ke bwite.”

Ibi byatangajwe mu rwego rwo gushyira umucyo ku cyatumye Shema atabwa muri yombi, cyane ko bamwe babihuzaga n’Ishyirahamwe abereye Umuyobozi.

Fabrice yageze muri FERWAFA muri Kanama 2025, atorerwa kuyobora manda y’imyaka ine asimbuye Munyentwali Alphonse.

RIB yashyize umucyo ku makuru ahuza ibyo Shema akurikiranyweho na FERWAFA

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *