Ngoma: Inzego z’umutekano zikorera mu Ntara y’Iburasirazuba zatangiye gushakisha umugabo ukekwaho gukubita mugenzi we umwase mu mutwe, bikamuviramo urupfu, nyuma y’amakimbirane yabereye mu kabari.
Ibi byabereye mu mudugudu wa Murambi, akagari ka Kinunga, umurenge wa Remera, mu Karere ka Ngoma, ku wa 2 Nzeri 2026, ahagana saa munani z’amanywa.
Amakuru avuga ko nyakwigendera Mutarambirwa Pracide w’imyaka 40 yari yajyanye na mugenzi we Habiyambere w’imyaka 30 y’amavuko, mu kabari kugira ngo basangire ibyo kurya.
Bagezeyo batangiye gushyamirana, amakimbirane arakura kugeza ubwo barwanye.
Muri uko kurwana, umwe muri bo yafashe umwase awukubita mugenzi we mu mutwe. Uwakubiswe yahise ajyanwa mu Bitaro bya Kibungo, ariko agezeyo ahita apfa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Hamdun Twizeyimana, yemeje iby’uru rugomo.
Ati: “Ni byo koko amakuru twayamenye mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Nzeri 2026. Ni urugomo rwabaye ejo saa munani z’amanywa (14h00), aho abagabo babiri barimo basangirira ibyo kurya mu kabari bashyamiranye bararwana, umwe ahita akubita umwase mugenzi we mu mutwe ajyanwa kwa muganga mu Bitaro bya Kibungo, agezeyo ahita yitaba Imana.”
SSP Twizeyimana yavuze ko ukekwaho iki gikorwa yahise acika nyuma y’aho amakuru y’icyo kibazo atanzwe atinze, kugeza ubu akaba atarafatwa.
Yavuze ko inzego z’umutekano zikomeje gukorana mu gushakisha uyu mugabo kugira ngo afatwe, abazwe ku cyaha akekwaho.
Uyu muvugizi yasabye abaturage kwirinda amakimbirane n’ibindi bikorwa bishobora gutuma umuntu yambura mugenzi we ubuzima, cyane cyane ibikorwa biterwa n’umujinya cyangwa ubusinzi.
Yagize ati: “Inama dutanga ni uko abantu bakora ibikorwa binyuranije n’amategeko bakwiye kubireka kuko ari ibikorwa bihanwa n’amategeko. Bakwiye kandi gutanga amakuru ku gihe igihe hari icyo ari cyo cyose babonye gishobora guhungabanya umutekano, ndetse bakirinda ubusinzi kuko bushobora kuba intandaro y’ibikorwa nk’ibi.”
SSP Hamdun Twizeyimana kandi yavuze ko muri uyu Murenge wa Remera, mu bihe byatambutse, hagiye hagaragara ibikorwa by’urugomo byakorwaga n’abantu bakoraga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bazwi nk’ “imparata”.
Gusa yavuze ko nyuma y’ubufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage, icyo kibazo cyagabanutse cyane, bityo ko nta shingiro rihagije ryo guhuza uru rupfu n’ibikorwa by’abo bantu bazwi nk’imparata.
Yanditswe na Eric Habimana

Nta kabuza yamwishe kubera ubusinzi.Ubwo yakoze ibyaha 2: Gusinda no Kwica.Byombi ni ibyaha bikomeye,bizabuza ababikora kuba mu bwami bw’imana.Kimwe no kwiba,gusambana,kubeshya,ruswa,kurwana,kwikubira,kwibera mu byisi gusa ntushake imana,etc…Aho gushidikanya cyangwa kutabyemera,haguruka nawe ushake Imana cyane,nkuko ubwayo ibigusaba muli Matayo 6:33,we kwibera mu byisi gusa,nibwo uzabaho iteka muli paradis.Kora akazi kawe kugirango ubeho,ariko ushake umuntu uzi bible muyigane ku buntu,agusanze iwawe,izaguhindura.