Nyamasheke: Mu kagari ka Jurwe mu murenge wa Rangiro, hari umukozi ushinzwe imibereho myiza n’iteramere ry’abaturage mu kagari (SEDO) witwa Yamuragiye Pascal bivugwa ko yatorotse akazi, akimura n’umurya ngo we.
Ibi byabaye nyuma yo kumenya ko ngo ari gushakishwa akekwaho kurya amafaranga y’abaturage abizeza kubashyira ku rutonde rw’abazahabwa inka muri gahunda ya leta ya Girinka.
Mutesa Jean Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rangiro, yahamirije UMUSEKE ko uyu SEDO yataye akazi ku itariki ya 18 Kanama 2026.
Yavuze ko SEDO yabimenyesheje ku rubuga abayobozi bahuriraho, ngo impamvu yabimuteye ntabwo izwi.
Uyu munyamabanga nshingwabikorwa yanavuze ko nk’ubuyobozi bw’umurenge bwahise bubimenyesha ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke.
Ati “Uyu Sedo yataye akazi yarabuze, yimuye n’umuryango. Twabonye asezera ku mbuga z’akazi avuga ko atagishoboye gukorana natwe kubea impamvu atasobanuye, twabimenyesheje akarere bari kubikurikrana.”
Mutesa yanavuze ko hari amakuru atizewe avuga ko yaba yarabonye akandi kazi, ariko ko nabwo ngo bagerageje gukurikirana ngo bamenye aho aherereye barahabura.
Yanavuze kandi ko nta gihamya yemeza ko yambuye abaturage amafaranga.
Ati “Amakuru ntafitiye gihamya ngo ashobora kuba yarabonye akandi kazi. Twagerageje gukurikirana ntabwo tuzi aho ari, nta gihamya nzi cyo kwambura abaturage amafaranga yaba yarakoze. Nta baturage baratugarariza icyo kibazo.”
Mu butumwa uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge yahaye abaturage, yabagiriye inama ko niba hari uwambuwe amafaranga n’uyu mukozi ushinzwe imibereho myiza n’iteramere ry’abaturage mu kagari (SEDO) yabimenyesha Urwego rw’Ubugenzaha (RIB).
Nomero baduhaye y’uyu wahoze ari SEDO twayigerageje ntiyacamo.
MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/NYAMASHEKE

