Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko abarimo nyiri uruganda Ingufu Gin, Ntihanabayo Samuel bita Kazungu, n’abandi 12 barimo Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA, Dr Emile Bienvenu, bakomeza gufungwa by’agateganyo.
Kuri uyu wa Kane, nibwo urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwafashe iki cyemezo.
Ni mu rubanza rw’abanyenga leta ishinja gukora ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge birimo inzoga z’ibyuma “zishe abantu zinagira ingaruka z’ubuzima ku bandi” harimo kubatera guhuma.
Urukiko rwavuze ko abantu batatu, Uwamahoro Elisabeth, OLUWATOSIN Ajay na Ndayishima RWABUKAMBA Patrick bafungurwa by’agateganyo uru rubanza rukimara gusomwa.
Abanyenganda bakekwaho icyaha cyo gukora, gucuruza, gukwirakwiza cyangwa kwinjiza mu gihugu ibintu bitujuje ubuziranenge, mu gihe ku bakozi b’ikigo Rwanda FDA bo baregwa icyaha cyo gukoresha ububasha hababwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite
Rwemeje ko abantu 13 ari bo Ntihanabayo Samuel (nyiri uruganda Ingufu Gin Ltd), Prof. BIENVENU Emile (Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA), Dr. Nyirimigabo Eric, Twahirwa Fulgence, Katushabe Donias, Kayihura Mudahogora Belinda, Hamuduni Alphan Peter, Nyamwasa Innocent, Mahoro Christian, Kangabe Benita, Muhimpundu Alice, Niyigena Claudine, na Nzeyimana Jeanvier bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30.
Ibicuruzwa bisembuye byo kwa Sina Gerard biri mu byo RIB yahagaritse ku isoko – Video

UMUSEKE.RW

