Uzasimbura Depite wari uhagararira urubyiruko mu Nteko yabonetse

Niyonshuti Ben warushije abandi bashakaga umwanya wo kuba Umudepite uhagariye urubyiruko mu Nteko

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko Niyonshuti Ben yatorewe gusimbura Umudepite uhagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda uherutse kwegura ku mpamvu bwite.

Amajwi y’agateganyo yatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, yerekana ko uyu mukandida yatowe n’abantu 47 mu gihe Shema David wamukurikiye mu majwi yagize 20.

Niyonshuti yatowe ku majwi 47 mu bantu 198 bingana na 23,9%, mu gihe uwamukurikiye ari we Shema David yatowe n’abantu 20 bingana na 10,2% by’abatoye.

Niyonshuti Ben asanzwe yikorera ku giti cye, ndetse akaba ushinzwe ubukangurambaga mu rubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Nyarugenge hamwe n’Imibereho Myiza mu Rugaga rw’Urubyiruko mu Mujyi wa Kigali.

Umunyarwenya Muco Samson uzwi nka Samu Zuby yagize amajwi 6 mu bantu 198 batoye bingana n’ijanisha rya 3%.

Bitewe n’uko Abadepite n’ubusanzwe batorwa binyuze mu matora, nta rundi rwego rwo kwemeza uwatsinze amatora, bivuze ko hazatangazwa itariki Niyonshuti Ben azarahiriraho imbere ya Perezida wa Repubulika.

Azasimbura Icyitegetse Venuste wari Umudepite ubarizwa mu Muryango wa FPR-Inkotanyi wari watowe ahagarariye urubyiruko, akaza kwegura tariki 11 Kamena, 2026 ku mpamvu ze bwite.

Ikinyamakuru IGIHE icyo gihe cyavuze ko “hari umwe mu badepite wakibwiye Icyitegetse yaba yeguye biftanye isano n’imyitwarire itari myiza.”

Uyu musore nubwo yikorera asanzwe ari mu nzego z’urubyiruko mu Mujyi wa Kigali

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *