M23 yasunitse ibitero bya FARDC na Wazalendo

Umwe mu basirikare ba AFC/M23 wakoresheje inama i Rubaya

RUBAYA – Imirwano ikarishye yakomeje kubera mu nkengero z’ibirombe bya RUBAYA muri Teritwari ya Masisi, muri Kivu ya Ruguru, AFC/M23 imaze igihe igenzura ako gace amakuru avuga ko yagabye ibitero byo kwirukana ingabo za leta, FARDC na Wazalendo zarungarungaga muri ako gace.

Abayobozi ba AFC/M23 barimo Emmanuel Ndizeye Rutebuka, washyizweho n’ihuriro ngo ayobore Teritwari ya Masisi n’abasirikare koreye inama i Rubaya bahumuriza abaturage.

Ku mbuga nkoranyambaga, abo ku ruhande rwa leta ya Congo bavugaga ko Wazalendo na FARDC bari muri Km 4 za Rubaya, ariko ubu amakuru aravuga ko AFC/M23 yagabye ibitero byo kubirukana.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, tariki ya 26 Gicurasi 2026 nibwo bariya bayobozi baganirije abaturage mu gace gatuwe cyane ka Rubaya, kakaba gakorerwamo ubucuruzi butandukanye.

Ndizeye Rutebuka yahamagariye abaturage gufatanya n’inzego z’umutekano, ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze hagamijwe gushimangira amahoro n’umutekano bimaze kugarurwa muri ako gace.

Ubuzima bwakomeje nk’ibisanzwe, ndetse ibitero bya AFC/M23 muri Masisi ngo byatumye uyu mutwe wisubiza uduce twa Gasenyi, Bukinanyana, Bushiha, Bukumbiriri, Nkokwe, Runigi, Karunga, Nyakigano, Miruta, Musheberi na Kavuta nk’uko byagarutsweho n’Umunyamakuru Steve Wembi ukorana bya hafi na AFC/M23.

Indege zitagira abapilote za Congo zakomeje kurasa mu duce turimo abaturage, abatuye i Mushaki bavuga ko drone yarashe ishaka abayobozi bari mu nama ariko ku bwo kwibeshya irasa iruhande rwabo.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *