Kamonyi: Umugabo yasanzwe kuri kaburimbo yapfuye

Kamonyi ni mu ibara ritukura cyane

Polisi y’ u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi, yafashe abagabo bane bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umugabo abaturage basanze kuri kaburimbo yapfuye.

Byabereye mu Mudugudu wa Mugudu wa Rubanga, Akagari ka Karengera, Umurenge wa Musambira.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Hassan Kamanzi, yemereye UMUSEKE ko Ndorimana Jean d’Amour wari mu kigero cy’imyaka 39 y’amavuko, bamusanze yapfuye.

Yongeyeho ko hamaze gufatwa abagabo bane bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe.

Ati: “Ku bufatanye n’abaturage Polisi na RIB bihutiye kujyayo, kandi iperereza ry’ibanze rigaragaza ko abo bagabo bane ari bo bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera.”

CIP Hassan Kamanzi avuga ko Ubugenzacyaha bwatangiye gukora iperereza kuri abo bagabo bakekwaho kwica Ndorimana Jean d’Amour.

Abaturage bavuga ko baherukaga nyakwigendera ku munsi w’ejo (ku Cyumweru) ari muzima, ariko ngo bakaba batunguwe no kumubona yashizemo umwuka, bagacyeka ko yaba yishwe kuko ngo banamusanganye ibikomere ku mutwe.

Umurambo wa Nyakwigendera woherejwe mu Bitaro bya Remera Rukoma gukorerwa isuzuma. Abagabo bane bafashwe bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye mu Murenge wa Musambira.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *