Imirwano hagati ya Iran na Leta zunze Ubumwe za Amerika yongeye kubura mu Burasizabuba bwo Hagati nyuma y’aho Iran irashe misile ku ngabo za Amerika, Amerika na yo ifatanyije na Arabie Saoudite bikarasa ku birindiro by’imitwe yitwaje intwaro muri Iraq bivuga ko ifashwa na Iran.
Ubuyobozi bw’Ingabo za Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati (CENTCOM) bwatangaje ko mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 28 Nyakanga 2026, Ingabo zirinda Impinduramatwara ya Kisilamu muri Iran (IRGC) zabarasheho misile nyinshi zibatunguye, ariko zose zashwanyagujwe zikiri mu kirere mbere yo kugera ku ntego.
Ingabo za IRGC na zo zatangaje ko zagabye igitero ku birindiro by’Ingabo za Amerika biri muri Jordanie, zinavuga ko zafashe amato atatu atwara peteroli anyura mu Muhora wa Hormuz.
Uku kongera kubura imirwano kubaye nyuma y’iminsi mike impande zombi zigaragaje agahenge, ndetse Perezida wa Amerika, Donald Trump, akavuga ko hari ibiganiro biri gutanga icyizere hagati ya Washington na Tehran, gusa Iran yo ikavuga ko nta biganiro bihari.
Muri Kamena, Amerika na Iran byari byasinye amasezerano y’ubwumvikane agamije guhagarika ibikorwa bya gisirikare, kongera gufungura Inzira ya Hormuz no gukomeza ibiganiro bigamije kugera ku masezerano arambye yo guhagarika intambara.
Gusa ayo masezerano ntibyatinze ngo yangizwe , kuko ibitero byongeye kubura hagati y’impande zombi, ndetse Inzira ya Hormuz na yo irongera irafungwa.
Iran ivuga ko ifite ububasha bwo kugenzura uko Inzira ya Hormuz ikoreshwa, mu gihe Amerika ivuga ko ari inzira mpuzamahanga kandi ko igomba gukomeza gukoreshwa nta nkomyi.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
