Ibyo u Rwanda rusaba Loni mbere y’uko IRMCT isoza imirimo yayo

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yagaragaje ko ibyo u Rwanda rusaba uyu muryango mbere y’uko Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Kurangiza Imirimo y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rusoza inshingano zarwo, birimo; kwimurira mu Rwanda inyandiko n’ibimenyetso byakusanyijwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), gukomeza gukurikirana abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kurengera inyungu z’abarokotse.

Ibi yabigarutseho ku wa 21 Ukwakira 2026, ubwo mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye hamurikwaga raporo ngarukamwaka ya 14 y’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho kurangiza imirimo y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), rukurikirana inshingano zasizwe z’inkiko mpanabyaha mpuzamahanga, zirimo TPIR.

Abakekwaho Jenoside bazagezwe imbere y’ubutabera no mu gihe IRMCT yaba ifunze imiryango

Ambasaderi Ngoga yagarutse ku kibazo cy’abantu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bataragezwa imbere y’ubutabera.

Yavuze ko nk’uko bigaragara muri raporo yagejejwe ku Nteko Rusange, abantu barenga 1.000 bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bataragezwa imbere y’ubutabera kandi nyuma y’imyaka irenga 30, abarokotse bamwe bakomeje gutegereza ubutabera, mu gihe abatangabuhamya bagenda basaza, ibimenyetso bikagorana kuboneka, ndetse bamwe mu barokotse bagapfa batarabonye ubutabera.

Ati “Ku barokotse imiryango yabo imaze imyaka irenga 30 itegereje, kuba igihe cyarashize si igisubizo.”

Yashimiye ibihugu byagiye bishyikiriza u Rwanda abakekwaho uruhare muri Jenoside cyangwa bikabacira imanza mu nkiko zabyo, asaba ibindi gufata ibyemezo ku  birego n’ubusabe bwo kohereza abakekwaho ibyaha mu bihugu byabibasabye, no gukorana neza n’inzego z’ubutabera z’u Rwanda.

Ati “Gufunga urwego ntibigomba na rimwe guhinduka amahirwe ku bahunze ubutabera yo kutabazwa ibyo bakoze.”

U Rwanda rwifuza ko inyandiko za TPIR zibikwa mu Rwanda

Ambasaderi Ngoga yavuze ko icyemezo ku hazajya inyandiko z’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) kitagomba gushingira gusa ku korohereza imikorere y’inzego cyangwa ku bijyanye n’ingengo y’imari, ahubwo kigomba no kwita ku mateka y’u Rwanda n’inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Izi nyandiko si inyandiko zisanzwe z’ubuyobozi. Zirimo ubuhamya bw’abarokotse, ibimenyetso by’ibyaha byakozwe n’inyandiko z’ubucamanza zerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yakomeje ashimangira ko izi nyandiko zikenewe mu kwibuka, mu burezi, no gukomeza gukurikirana ibyaha no ko guharanira ko ibyaha nk’ibyo bitazongera kubaho.

Ati “Icyifuzo cy’u Rwanda cyakomeje kuba kimwe kandi kirasobanutse: inyandiko za TPIR zigomba kubikwa mu Rwanda.”

Ambasaderi Ngoga yasobanuye ko u Rwanda rwiteguye kuzakira izo nyandiko, rukazibungabunga kandi rukazishyira mu buryo bw’ikoranabuhanga, mu gihe zizakomeza kuba umutungo w’Umuryango w’Abibumbye kandi zigacungwa hakurikijwe amategeko n’amabwiriza agenga izo nyandiko.

Yavuze ko u Rwanda rwamaze gushora imari mu bikorwa remezo byo kubika inyandiko, rukaba rufite ubumenyi mu kuzirinda no kuzishyira mu ikoranabuhanga, ndetse rugashyiraho ingamba z’amategeko n’umutekano bikenewe.

Yongeyeho ko rwiteguye kwishyura ikiguzi cyo kwimura izo nyandiko, kuzirinda, kuzishyira mu ikoranabuhanga no gukomeza kuzicunga, kugira ngo bitongera umutwaro w’amafaranga ku bindi bihugu bigize Umuryango w’Abibumbye.

Ati “Twizera ko ibibazo by’ ubushobozi, uburyo bishoboka n’inkunga y’amafaranga byamaze gusuzumwa. Igisigaye ni ugufata icyemezo.”

U Rwanda rwiteguye kwakira abakatiwe na TPIR

Mu ijambo rye, Ambasaderi Ngoga yanatangaje ko u Rwanda rwiteguye kwakira abantu bahamijwe na TPIR ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi  kugira ngo bazarangirize ibihano byabo mu Rwanda, hubahirijwe amategeko n’ingamba mpuzamahanga zo kubarinda.

Yavuze ko u Rwanda rufite ubunararibonye mu kwakira abantu bakatiwe n’inkiko mpanabyaha mpuzamahanga kugira ngo barangirize ibihano byabo, kandi rwiteguye kubahiriza uburenganzira bwabo, kubafungira ahujuje ibisabwa no kwemera ko igenzura ryigenga rikorwa.

Yasobanuye ko iki cyifuzo, kimwe n’icyo kwakira inyandiko za TPIR, kigaragaza ubushake bw’u Rwanda bwo gufatanya mu kurangiza inshingano z’uru rwego.

Ambasaderi Ngoga yavuze ko ibyemezo bizafatwa ku hazaza ha IRMCT bizagira ingaruka no mu gihe urwego ruzaba rwarafunze imiryango, bityo ko hakwiye gufatwa ibyemezo bifite ishingiro kandi biha icyubahiro abazize Jenoside n’abayirokotse.

Yasabye ko ibihugu byita ku nyungu z’abarokotse

Ambasaderi Ngoga yavuze ko ibiganiro by’Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye ku cyemezo kizagena ahazaza ha IRMCT bidakwiye kwibanda gusa ku mikorere y’urwego n’amafaranga ruzakoresha, ahubwo bigomba no kuzirikana impamvu rwashyiriweho.

Yibukije ko Inama y’Umutekano ari yo yashyizeho TPIR, nyuma igashyiraho IRMCT kugira ngo ikomeze inshingano zari zitararangira.

Yagize ati “Ibihugu birebwa cyane n’ibi byemezo bishobora kuba bidahagarariwe mu Nama y’Umutekano igihe bifatwa. Ariko kuba bitari mu bagize iyo Nama ntibigomba na rimwe gusobanura ko amajwi yabyo atazumvwa mu byemezo byayo.”

Yavuze ko hari abatanze ubuhamya muri TPIR batakiriho, abandi bageze mu zabukuru bagitegereje ubutabera, mu gihe urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rufite inshingano zo kubungabunga amateka no kurinda ko ukuri kugorekwa.

Yongeyeho ko u Rwanda rushyigikiye ko IRMCT isoza imirimo yarwo mu buryo buteguye neza, bufite inshingano zisobanutse n’igihe ntarengwa, ariko ko ibyo bitagomba kubangamira inshingano z’ubutabera.

Yagaragaje ko mu gufata ibyemezo ku hazaza h’uru rwego hagomba kwitabwaho inshingano z’amategeko, iza politiki n’iz’imikoreshereze y’amafaranga, byose bigamije kurinda ko inshingano zari zitararangira ziteshwa agaciro.

Urukiko rwa TPIR/ ICTR rwashinzwe n’Akanama gashinzwe Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye binyuze mu Mwanzuro 955 wo kuwa 8 Ugushyingo 1994, kugira ngo ruburanishe abantu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1004 n’ibindi byaha by’ubugome n’ibyibasiwe inyokomuntu.

Uru rukiko rwaje gufungwa mu Kuboza 2015, inshingano rwari rufite zishyikirizwa  IRMCT, ngo ikomeze gukurikirana ibibazo birimo kurangiza imanza zasigaye, kurinda abatangabuhamya no kubungabunga inyandiko z’ubucamanza.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *