Yanga yageze mu matsinda ya CAF Champions League

Nyuma yo kunyagira CFFA yo muri Madagascar ibitego 4-1, Yanga SC yo muri Tanzania, yabaye ikipe ya mbere yakatishije itike yo kujya mu matsinda y’amarushanwa ya Nyafurika ya CAF Champions League akinwa n’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku Mugabane wa Afurika.

Umukino wo kwishyura wahuje aya makipe yombi, wabaye ku wa Gatatu, tariki ya 21 Ukwakira 2026 kuri Azam Complex iherereye mu gace ka Chamazi mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Ibifashijwemo na Ibrahim Kazimoto, Selemani Mwalimu na Juma Issa Abushuri, Yanga SC ikunzwe na benshi muri Tanzania, yanyagiye CFFA ibitego 4-1. Ku giteranyo cy’imikino yombi, cyabaye ibitego 8-1, abanya-Tanzania bahita berekeza mu matsinda y’uyu mwaka ya CAF Champions League.

Mangoba Mngqithi utoza iyi kipe y’ubukombe muri Tanzania, yavuze ko ari ibyishimo byinshi kuri we n’umuryango wa Yanga SC muri rusange, kuba babashije kugera mu matsinda y’iri rushanwa rikomeye ku Mugabane wa Afurika.

Uyu mutoza yakomeje avuga ko igikurikiyeho ari ugutegura imikino ya Shampiyona y’iwabo.

Amakipe yandi yo muri aka Karere ka CECAFA akomeje gushaka itike y’amatsinda, ni APR FC izakina Zamalek SC mu Misiri mu mukino wo kwishyura, El-Merriekh Bentiu yo muri Sudani y’Epfo igomba gukina na Pyramids FC yo mu Misiri, El-Merriekh SC yo muri Sudani igomba kwakira Horoya AC mu gihe Al-Hilal SC yo muri Sudani igomba kwakira Sidama Bunna i Kigali na Simba SC igomba kwakira 15 de Agosto mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Kazimoto ari mu batsindiye Yanga SC
Selemani Mwalimu
CFFA yagowe n’uyu mukino
Ni umukino Yanga SC yihariye
Yanga SC yahanyagiriye CFFA ibitego 4-1

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *