Afurika y’Epfo: Imyigaragambyo yamagana abanyamahanga yafashe indi ntera

Imyigaragambyo ikomeje gufata indi ntera mu mijyi itandukanye yo muri Afurika y’Epfo nyuma y’uko abenegihugu berekeje mu mihanda bavuga ko bamagana uburyo abanyamahanga bakomeje kwinjira muri icyo Gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Bashinja abinjira muri icyo Gihugu kuba abanyabyaha ruharwa bakaza no guteza ubushomeri, kandi n’abenegihugu barabuze imirimo.

Iyi myigaragambyo yatangiye mu ntangiriro za Mata 2026, abigaragambya bashinja Leta intege nke mu kugenzura uburyo abimukira bakomeje kwinjira muri Afurika y’Epfo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yaje gukomera ubwitabire buriyongera, ndetse ikwira no mu mijyi minini irimo Pretoria na Johannesburg, aho ubuzima bwabaye nk’ubuhagaze, amashuri, amaduka n’imihanda bigafungwa.

Abigaragambya bibumbiye mu matsinda nka ‘March and March, ‘Operation Dudula’ n’abandi bo mu mashyaka nka ActionSA na ‘Patriotic Alliance’ bashinjwa ibikorwa by’urwango ku Banyafurika bagenzi babo, bo bakavuga ko icyo basaba ari uko utura muri Afurika y’Epfo ari ufite ibyangombwa bibimwemerera.

Bakavuga ko uku kwimukira muri Afurika y’Epfo mu buryo bunyuranyije n’amategeko byazamuye urwego rw’ibyaha n’amatsinda y’abagizi ba nabi, ubushomeri bukiyongeraho 33%.

Za ambasade z’ibuhugu zasohoye amatangazo asaba abaturage babyo kwirinda kujya mu ruhame. Imitungo y’Abanya-Ghana yaribasiwe, ibyatumye Ambasaderi wa Afurika y’Epfo muri Ghana ahamagazwa ngo yisobanure.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yasabye abenegihugu ba Afurika y’Epfo guhagarika ibikorwa byibasira abanyamahanga kuko ibyo bakora byaba bisa nk’ibyo bakorerwaga mu gihe cy’ubuyobozi bw’Abazungu bari bwarimitse irondaruhu.

Muri Afurika y’Epfo habarurwa abantu bakabaka miliyoni eshatu bahaba mu buryo bunyuranyije n’amategeko abenshi bakaba ari abo mu bihugu nka Mozambique, Ghana, Nigeria, Zimbabwe na Lesotho.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article